English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abasirikare 25 ba FARDC bakatiwe urwo gupfa

Urukiko rwa gisirikare rwo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bari mu bahunze abarwanyi b'umutwe wa M23 ubwo bari bahanganye i Kanyabayonga.

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 3 Nyakanga nibwo aba basirikare bakatiwe urwo gupfa.

Abasirikare 32 nibo bari bakurikiranyweho ibyaha birimo guhunga umwanzi,gusesagura amasasu no gusahura imitungo y'abaturage.

Ni ibyaha bakoreye muri Teritwari ya Lubero mu mpera z'icyumweru gishize, icyo gihe nibwo inyeshyamba za M23 zigaruriye iduce dutandukanye turimo imijyi ya Kirumba na Kanyabayonga.

Umusirikare umwe mu baregwaga yakatiwe igifungo cy’imyaka 10 nyuma yo guhamywa icyaha cy’ubujura, mu gihe bane b’igitsina gore bo bagizwe abere kuko nta bimenyetso bibashinja byigeze biboneka.

Hagati aho Umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare mu majyaruguru ya Kivu y’Amajyaruguru, Lieutenant Mbuyi Reagan, yashimye icyemezo cy’urukiko rwakatiye urwo gupfa bariya basirikare; agaragaza ko kigiye gutuma abandi basirikare bifuzaga kuva mu birindiro byabo birinda guhunga batabanje guhabwa amabwiriza n’ababakuriye.



Izindi nkuru wasoma

Uko Gahunda ya RDF na FARDC ipanze mu gusenya FDLR

M23 yasakiranye na FARDC yigarurira uduce dutatu muri Masisi

Abasirikare 100 ba RDF basoje amahugurwa yo kurinda abayobozi bakuru(Amafoto)

FARDC na M23 bongeye kwesurana

Corneille Nangaa na bagenzi be bakatiwe urwo gupfa



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-04 09:05:25 CAT
Yasuwe: 157


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abasirikare-25-ba-FARDC--bakatiwe-urwo-gupfa.php