English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Leta ya DRC yashimangiye ko abasirikare bayo FARDC basahuye abaturage ubwo batsindwaga na M23.

Minisitiri ushinzwe iterambere ry’icyaro muri DRC, Muhindo Nzangi Butondo, yemeje ko abasirikare b’iki gihugu basahuye abaturage ubwo batsindirwaga n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu rugamba rwabereye mu gace ka Mambasa muri teritwari ya Lubero.

Aya makuru yatangajwe n’Umuyobozi wa Sheferi ya Bamate, Mwami Sondoli Mukosasenge, ubwo yemezaga ifatwa rya Mambasa mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Ukuboza 2024.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyaraye kibereye i Kinshasa, Minisitiri Nzangi yasobanuye ko uretse no gusahura abaturage, aba basirikare bagerageje guca igikuba, barasa mu kirere, gusa ngo ubuyobozi bwo muri teritwari ya Lubero bwatabaye.

Ati “Abasirikare ba FARDC bagerageje guca igikuba barasa mu kirere, banasahura inzu, ku bw’amahirwe ubuyobozi bwa teritwari bwahagobotse, buhagarika aka kavuyo gake. Igisirikare kiri kwisuganya, kandi turagishyigikiye. Mwizere Umukuru w’Igihugu.”

Abarwanyi ba M23 bakomeje gufata ibice byo muri Lubero ku muvuduko udasanzwe nyuma y’aho intumwa za RDC zari i Luanda, tariki ya 14 Ukuboza 2024 zanze kuganira na bo, zibita umutwe w’iterabwoba.

Minisitiri Nzangi yasobanuye ko impamvu ingabo za RDC zambuwe Alimbongo tariki ya 16 Ukuboza, ari uko M23 iri gukoresha utudege twinshi tutagira abapilote tugaba ibitero.

Ati “Ejo hashize, M23 yakoresheje drones nyinshi zigaba ibitero zacagaguye imirongo yacu, ingabo zacu zisubira inyuma zerekeza mu nkengero za Vitshumbiro. Ndagira ngo nsabe abaturage bacu kutwizera.”

Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa gisirikare, yemeje ko Vitsumbiro na yo yafashwe kuri uyu wa 16 Ukuboza. Ingabo za RDC n’imitwe ya Wazalendo ubu bashyize ibirindiro mu gace ka Ndoluma.



Izindi nkuru wasoma

Ukuri ku bakozi b’akarere ka Rutsiro batawe muri yombi bakekwaho gukoresha nabi umutungo wa Leta.

Yarekuwe nyuma yo kumara imyaka ine mu gihome azira gutuka Imana gusa ngo ubwoba ni bwose.

Umukambwe w’imyaka 96 Jean-Marie Le Pen utavuga rumwe na Leta y’Ubufaransa yitabye Imana.

Rubavu: Abarwanyi batatu baturutse mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR bishyikirije Leta y’u Rwanda.

FARDC yatakambiye abana bahoze mu nyeshyamba ngo baze kuyifasha kwigaranzura umutwe wa M23.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-18 13:23:22 CAT
Yasuwe: 40


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Leta-ya-DRC-yashimangiye-ko-abasirikare-bayo-FARDC-basahuye-abaturage-ubwo-batsindwaga-na-M23.php