English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abatangaje inkuru mbi kuri Devido ku munsi mpuzamahanga wo kubeshya bari mu kaga

Icyamamare muri Afrobeat cyo muri Nigeria Davido, yasabye abanyamategeko be gutanga ikirego nyuma y’ikinyoma gishobora gukora ku bagitanze bagamije gutebya ku munsi wo kubeshya.

Iyo nkuru ibeshya yavugaga ko Davido yatawe muri yombi muri Kenya nyuma y’uko indege bwite ye bayisanzemo ikiyobyabwenge cya cocaine.

Uyu mugabo w’imyaka 31, wari ushoje ibitaramo muri Uganda na Kenya, yavuze ko iyo nkuru ari mpimbano kandi “irimo kutigengesera bikabije”.

Byatumye asohora itangazo ku mbuga nkoranyambaga agira ati: “Sinigeze mfatwa n’uwo ari we wese mu gihugu na kimwe ku cyaha na kimwe ku isi.

Haba iwacu muri Nigeria, iwacu muri Amerika, cyangwa mu bihugu amagana nagize iwacu mu kazi kanjye.”

Iyo nkuru yasohotse kuwa mbere ku munsi wo kubeshya – yatangajwe bwa mbere na K24 TV yo muri Kenya – ihita ikwira vuba vuba ku mbuga nkoranyambaga.

Davido, yari amaze gutaramira imbaga y’abantu mu bitaramo byiswe Timeless Concert i Kampala na Raha Fest i Nairobi, avuga ko yahise ahamagarwa n’abantu benshi cyane.

Iki kinyoma cyatumye urwego rukurikirana ibyaha muri Kenya, Directorate of Criminal Investigations (DCI), rugaragaza kuri Twitter ko iyo nkuru ya K24TV ari “Fake News”.

Kuwa kabiri Davido yagize ati: “Ndashaka kubwira abafana banjye ko izo nkuru atari ukuri. Narangije neza ibitaramo byanjye muri Uganda na Kenya kandi nsubira neza iwacu muri Nigeria.

Mbona biriya birego bihimbano bigize ibyaha mpuzamahanga kandi birimo kutigengesera bikabije nubwo bwose byitwaje ‘umunsi wo kubeshya’, umunyamategeko wanjye ari kureba inzira y’amategeko yo kurega ibitangazamakuru byazanye aya makuru ayobya.”

K24 TV ntabwo iragira icyo ivuga ku kuba Davido agiye kwisunga amategeko.

Abanyakenya benshi babona icyo kinyoma kitari gikwiye, abandi bavuga ku mbuga nkoranyambaga ko bizeye ko ibi bizakemurwa mu bwumvikane



Izindi nkuru wasoma

Sinigeze nsaba Imana kuba umuhanzi - Chryso ugiye kongera gutaramira imbaga kuri Pasika

Perezida Kagame na mugenzi we wa Misiri mu biganiro byihariye ku mutekano wa DRC

Mu gihe hadakurikijwe itegeko ntago twiteguye gukinira Igikombe cy’Amahoro – Rayon Sports

Tariki ya 16 Mata 1994: Umunsi w’amarira n’umubabaro mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Uwari Perezida wa Rayon Sports yasabye abakunzi ba ruhago gutabara ‘umugabo’ uri mu kaga’



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-04-03 09:31:20 CAT
Yasuwe: 522


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abatangaje-inkuru-mbi-ku-munsi-wo-kubeshya-ku-mihanzi-Devido-bari-mu-kaga.php