Abifuza kwiyamaza nk'abakandida bingenga ku mwanya wa Perezida barushijeho kwiyongera
Kuri uyu wa Kane Komisiyo y'igihugu y'Amatora mu Kiganiro n'abanyamakuru yatangaje ko hari abantu umunanai basabye impapuro zibemerera kujya gushaka imikono mu turere kugirango nabo bemererwe guhatana ku mwanya wa Perezida mu matota ateganijwe muri Nyakanga uyu mwaka.
Komisiyo y'igihugu y'Amatora yatangaje ko usibye abo bantu umunani hari abandi bantu 41 basabye impapuro zibemerera kujya gushaka imikono kugirango nabo bemererwe kwiyamamariza kujya mu Nteko Inshinga Amategeko nk'Abadepite.
Mu matora ateganyijwe mu kwa karindwi, kugeza ubu abifuza kwiyamamaza bazwi barimo Paul Kagame usanzwe ku mwanya wa Perezida, na Frank Habineza wo mu ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda.
Komisiyo y’amatora ivuga ko abashaka kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida w’u Rwanda no ku mwanya w’abadepite bagomba gutanga kandidatire zabo kuri iyo komisiyo guhera ejo tariki 17 kugeza tariki ya 30 Gicurasi.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show