English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida Kagame yagaragaje ibyishimo.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame usanzwe ari umufana ukomeye w’Ikipe ya Arsenal yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bwongereza, yagaragaje ibyishimo nyuma y’umukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona y’u Bwongereza, aho Arsenal yanyagiye Man City 5-1 kuri iki Cyumweru.

Ibi byishimo, Umukuru w’Igihugu yabigaragarije ku rubuga rwa X ubwo uyu mukino Arsenal yari yakiriye wari urangiye, aho yashimye iyi kipe abasaba gukomereza aho.

Ati "Arsenal/ Abarashi mukomereze aho. Reka dukomeze."

Arsenal yageze kuri iyi ntsinzi ikomeye y’ibitego 5-1 imbere ya Man City, ibifashijwemo n’abakinnyi Martin Odegaard watsinze igitego cya mbere ku munota wa kabiri, Thomas Partey ku munota wa 56, Lewis-Skelly ku munota wa 62, Kai Havertz ku munota wa 76 ndetse na Ethan Nwaneri watsinze ku munota wa gatatu w’inyongera, mu gihe Man City yatsindiwe na Erling Haaland ku munota wa 55.

Gutsinda uyu mukino byatumye Arsenal ikomeza kuba ku mwanya wa kabiri n’amanota 50, aho ikurikira Liverpool ya mbere n’amanota 56, mu gihe Man City iri ku mwanya wa kane n’amanota 41.

Perezida Kagame ni umufana wa Arsenal kuva mu 1996, aho avuga ko ayikundira umukino mwiza ikina yatsinda cyangwa igatsindwa.

Arsenal ifitanye umubano n’u Rwanda kuko kuva muri Gicurasi 2018 Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyinjiye mu bufatanye bw’imyaka itatu n’iyi kipe ya Arsenal FC yo muri Premier League, u Rwanda ruyibera umuterankunga wa mbere ku maboko y’imipira, aho yambara ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso ku ikipe nkuru, iy’abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y’abagore.

 



Izindi nkuru wasoma

Perezida Kagame yagaragaje ibyishimo.

Abaturage ba Goma mu myigaragambyo bamagana ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.

Perezida Trump avuga ko ibibazo hagati y’u Rwanda na RDC ari "Ikibazo gikomeye".

Perezida Kagame na João Lourenço baganiriye ku bibazo by’umutekano muke muri RDC.

Perezida Kagame yakosoye mugenzi we Ramaphosa wavuze ko ingabo z’u Rwanda ari inyeshyamba.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-03 08:06:10 CAT
Yasuwe: 8


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-Kagame-yagaragaje-ibyishimo.php