English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abo mu ishyaka rya Tshisekedi bateye urugo rwa Kabila bafatwa mpiri

Kuri uyu wa Gatatu urugo rw'uwahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo Joseph Kabira, rwagabweho igitero n'urubyiruko rwo mu ishyaka UDPS rya Perezida Perezida Felix Tshisekedi rurwana inkundura n'abasirikare barinda urugo rwa Kabila.

Amakuru avuga ko muri icyo gitero habayeho kurasana maze batatu mu bari bagabye icyo gitero bafatwa mpiri.

Mu mafoto yagiye akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje abafashwe mpiri bambaye imipira iriho ifoto ya Perezida Felix Tshisekedi.

Umugore wa Joseph Kabila Olive Lembe nyuma y'icyo gitero yashinje ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo kuba aribwo bwohereje urwo rubyiruko kugirango rumwivugane.

Ubwo yaganiraga n'itangazamakuru yavuze ati"Bari babohereje kunyivugana sinavuga ngo abaduteye bari bangahe ariko bari benshi cyane.

Uyu mugore kandi yashinje ubu butegetsi kuba buri gukora ibishoboka byose kugirango bwirukana umuryango wa Kabila muri icyi gihugu kandi mu byukuri ariho abawugize bavuka ndetse bakaba ari naho bakuriye.

Urugo rwa Joseph Kabira rwagabweho igitero ruherereye muri Komine Gombe mu mujyi wa Kinshasa.

Joseph Kabila yabaye Perezida wa Repubuliaka Iharanira Demukarasi ya Congo kuva muri Mutarama 2001 kugeza muri Mutarama 2019 ahita asimburwa na Perezida Felix Tshisekedi.



Izindi nkuru wasoma

DRC: Perezida Tshisekedi kera kabaye avuze ikihishe inyuma y’imfungwa zapfiriye muri Makala.

Urugo ni Gereza – Amagambo ya 50 Cent wanze gushaka umugore.

URwanda rwatangiranye ishyaka no gutsinda mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi

DRC:Umunyamabanga mukuru w'ishyaka rya Tshisekedi bamweguje ababera ibamba

Vital Khamere yashize hanze ibyo yaganiye na Tshisekedi nyuma yo kuva mu bitaro



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-31 14:58:17 CAT
Yasuwe: 106


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abo-mu-ishyaka-rya-Tshisekedi-bateye-urugo-rwa-Kabila-bafatwa-mpiri.php