English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

DRC:Umunyamabanga mukuru w'ishyaka rya Tshisekedi bamweguje ababera ibamba

Augustin Kabuya, Umunyamabanga Mukuru w'ishyaka UDPS rya Felix Tshisekedi Tshilombo yanze kurekura inshingano  nyuma yuko hasohotse icyemezo cyimweguza.

Amakuru avuga ko icyemezo cyo kumweguza cyafatiwe mu nama yabaye ku cyumweru tariki ya 11  Kanama 2024, yahuje abagize komite ishinzwe igenzura imikorere y'inzego z'ishyaka n'abahuza b'uyu Munyamabanga bahagarariye ubuyobozi bwe.

Abarwanya Ubuyobozi bwa Kabuya barimo abanyamabanga bagera kuri 30 baherukaga kumwandikira bamusaba kwegura,bamushinja kugira iri shyaka akarima ke.

Abari abahuza hagati y'impande zombi barimo abadepite ndetse n’abasenateri bahagarariye UDPS mu Nteko Ishinga Amategeko ya RDC.

Icyo cyemezo kigira kiti “Bwana Augustin Kabuya Tshilumba akuwe ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa UDPS/Tshisekedi. Aracyari umunyamuryango w’ishyaka kandi azakomeza inshingano ye nk’umudepite ku rwego rw’igihugu.”

Ubwo iki cyemezo cyari kimaze gufatwa,Depite Andre Mbata uri mu bagize komite yagaragaje ko Kabuya yari yarahindanyije iri shyaka,asobanura ko gushyiraho umunyamabanga Mukuru waryo ari intangiriro yo kongera kuvuka kwaryo.

Iyi komite yagize Déogratias Bizibu Balola Umunyamabanga Mukuru w’agateganyo wa UDPS mu gihe cy’amezi atandatu. Uyu yari asanzwe ari umwe mu Banyamabanga Bakuru bungirije Kabuya.

Bolola wemeye gusimbura Kabuya yasabye abagize iri shyaka kunga ubumwe, bagashyigikira Umuyobozi mukuru Felix Tshisekedi kugira ngo ashobore kugeza igihugu cyabo ku ntego cyihaye.

Gusa ku rundi ruhande Umunyamabanga Mukuru wungirije wa UDPS ushyigikiye Kabuya Godfrey Stanislas Tshimanga, kuri uyu wa 12 Kanama 2024 yatangaje ko icyemezo Komite yafashe kitari mu bubasha bwayo kandi ko uwatumije  iyo nama nta bubasha ubifitiye.

Godfrey Stanislas  ashingira kuri ibi akavuga ko Kabuya adateze kwegura kuri izi nshingano mu gihe hadakurikijwe amategeko.



Izindi nkuru wasoma

DRC: Perezida Tshisekedi kera kabaye avuze ikihishe inyuma y’imfungwa zapfiriye muri Makala.

DRC:Umunyamabanga mukuru w'ishyaka rya Tshisekedi bamweguje ababera ibamba

Vital Khamere yashize hanze ibyo yaganiye na Tshisekedi nyuma yo kuva mu bitaro

Félix Tshisekedi yashize mu majwi Joseph Kabila nk'umwe mu bafasha M23

Umugaba Mukuru w'Ingabo za Santarafurika yanyuzwe n'imikoranire y'ingabo ze n'iza RDF



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-08-12 17:29:06 CAT
Yasuwe: 61


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/DRCUmunyamabanga-mukuru-wishyaka-rya-Tshisekedi-bamweguje-ababera-ibamba.php