English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Agahinda ka Nkundineza kamufungishije Prince Kid akiryohewe n’ukwa buki

Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul uherutse kugaragaza agahinda yatewe no kuba Prince Kid yakatiwe n’urukiko gufungwa imyaka 5 n'ihazabu ya miliyoni 2 kuri ubu afunzwe na RIB nyuma y’amagambo yavuze kuri Miss Jolly.

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwataye muri yombi Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul ku mugoroba wo kuwa 16 Ukwakira 2023.

Ni ubutumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa X buvuga ko Nkundineza akurikiranyweho ibyaha yakoreye ku murongo wa Youtube birimo gutukana mu ruhame,guhohotera uwatanze amakuru ku byaha no gukoresha ibikangisho.

RIB yavuze ko uyu munyamakuru afungiye kuri sitasiyo ya Kimihurura.

Ubwo urubanza rwasomwaga Nkundineza yagaragaye kuri Youtube yikoma Miss Jolly ko ariwe ufungishije Prince Kid wayoboraga Miss Rwanda anavuga ko Miss Jolly bamumuha akamurya.

Ni ibintu byumvikanye mu buryo butandukanye binakurura impaka nyinshi cyane mu bantu cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Prince Kid yasomewe adahari kuko amakuru aheruka nuko yagiye mu kwezi kwa Buki I Dubai gusa ari RIB, RCS n’Ubutabera bw’u Rwanda bikaba bitazi aho bizamukura ngo ahanwe nkuko yakatiwe.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora RCS yabwiye Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu wa Radiona TV 10 ko nta makuru bafite agira ati:’’mu by’ukuri ibyo by’aho bari ntabwo twabiimenya ataragera nibura hamwe muho dushinzwe.’’

 

Umuvugizi bwa RIB Dr Murangira B.Thierry nawe ibijyanye n’aho Prince Kid uherutse gukatirwa aherereye yavuze ko atahazi amusaba ahubwo kumuha amakuru agira ati:’’ahubwo mwebwe mwaduha amakuru niba hari icyo mubiziho.’’

Amakuru akomeje gucicikana nuko Prince Kid ashobora kutazagaruka mu Rwanda kubera igifungo yasabiwe nubwo we ntacyo aratangaza.

 

 

 

 



Izindi nkuru wasoma

Perezida Kagame yibukije abayobozi bashya gukorana kugirango buzuze neza inshingano

Rubavu:Indwara y'ubushita bw'inkende ntabwo izwi habe na gato n'abakora ubucuruzi nyambukinyamipaka

Ubushinjacyaha bwasabiye Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza gufungwa imyaka itanu

Ibibazo by'ibyaha byambukiranya imipaka byateranije ingabo z'u Rwanda na Uganda

Ibyago n’agahinda abantu bavutse tariki ya 29 Gashyantare bahura nabyo



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-10-17 08:10:11 CAT
Yasuwe: 322


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Agahinda-ka-Nkundineza-kamufungishije-Prince-Kid-akiryohewe-nukwa-buki.php