English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ama G: Abahinzi bikigihe basigaye baririmba ibintu bitumvikana

Hakizimana Amani wamamaye nka ‘Ama G The Black’ muri muzika, yavuze ko abahanzi bo mu kiragano gishya badabagiye kandi ngo banaririmba ibintu bitumvikana.

Ni nyuma y’iminsi mike umuhanzi Ama G The Black asohoye indirimbo yise ‘Twese turi abapagani’ yavugishije benshi bibaza ku magambo ayirimo aho avuga ko ngo n’ubwo abantu benshi bigira beza ibikorwa byabo bibagaragaza nk’abapagani.

Ama G The Black yabajijwe uko abona ikiragano gishya (New generation) by’umwihariko mu njyana ya Hip hop, agira ati “Iyi New generation yaradabagiye ariko icyo nayikundiye irafatanya, ikindi navuga ni uko ibintu baririmba ntabyumva”.

Akimara kuvuga ko ibyo baririmba atabyumva, yagerageje kuririmba indirimbo ‘Demo’ yahuriwemo n’abarimo Ariel Wayz na Kivumbi, avuga ko ataba abyumva ariko biba biryoshye.

Yakomoje kandi ku ndirimbo yindi yitwa ‘Ku cyaro’ ya Mistaker, agira ati “Niba umuntu avuze ngo ku cyaro ntasobanure ngo ku cyaro habaye iki! Byagenze gute! Baraducanga, ntabwo biba byumvikana rwose”.

Yongeyeho ko byaruta bakajya bareka abantu bakabyina injyana (beat) gusa.

Ama G The Black yasoje agira abahanzi inama ko bakwiye kujya bafatirana amahirwe bafite bigishoboka, aho yavuze ko mu gihe umuhanzi agikunzwe akwiye kugira inzu ku buryo igihe byanze yazagira icyo asigarana aho kubona amafaranga bakayajyana mu biyobyabwenge, ndetse abashishikariza kugira utundi turimo bakora kuko ngo ntagahora gahanze.

 

yanditswe na Bwiza Divine



Izindi nkuru wasoma

Nyanza:Inzu yafashwe n'inkongi y'umururo ibintu byose bihinduka ivu

Uganda:Inzara iri guca ibintu mu barimu n'abana babo,byatumye bakora imyigaragambo

Kuba Perezida si ibintu byo gukinisha ni umwanya ukomeye cyane-Oda Gasinzigwa

DRC:Gutwara abantu n'ibintu mu mihanda yo muri Masisi byahagaze

Muhanga:Abatekamutwe bibye umucuruzi ibintu bifite agaciro ka miriyoni eshatu



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-01-11 11:06:54 CAT
Yasuwe: 188


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ama-G-Abahinzi-bikigihe-basigaye-baririmba-ibintu-bitumvikana.php