English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Amahano ateye ubwoba yabereye mu gitaramo cya Hip-Hop: Abantu 59 bapfuye, 118 barakomereka

Mu ijoro ry’itariki ya 16 Werurwe 2025, inkongi y’umuriro yabereye muri Pulse nightclub iherereye mu gace ka Kocani mu Majyaruguru ya Macedonia, yahitanye abantu 59, abandi barenga 118 barakomereka.

 Inkongi yabaye mu gihe hari igitaramo cyari cyateguwe na bahanzi babiri b’itsinda rizwi nka DNK, mu njyana ya Hip-hop, kikaba cyari cyitabiriwe n’abantu basaga 1.500.

Ayo makuru yatangajwe n’inzego z’ubuyobozi, aho Minisitiri w'Intebe, Hristijan Mickoski, yatangaje ko ari umunsi udasanzwe kandi ubabaje cyane ku gihugu, kuko abakiri bato benshi bari mu bahitanwe n’iyi nkongi.

Polisi yafashe abantu 15, mu gihe hari gushakishwa abandi nyuma y'iyi nkongi y’umuriro, ndetse Minisitiri w'Imbere mu gihugu, Pance Toskovski, yatangaje ko impamvu zo kubakekaho iyi nkongi yaba ifitanye isano na ruswa. Umuvugizi w'Ubushinjacyaha yavuze ko umwe mu bahanzi bari muri iryo tsinda yagerageje kurokoka, akaba ari gukurikiranwa n’abaganga.

Ubuyobozi bwa Macedonia bwagaragaje agahinda gakomeye, cyane ko benshi mu bahitanwe n’iyi nkongi ari urubyiruko rwari rwitabiriye igitaramo, ndetse banihanganishije imiryango y’ababuze ababo.



Izindi nkuru wasoma

Nyuma y’igihe arembeye muri Amerika, agiye gutungurana mu gitaramo gikomeye i Kampala

Hatangajwe ibihano bikarishye byafatiwe umunyezamu Matasi uherutse kuvugwaho amahano

Leta ya Congo yateye umugongo umusanzu wa Joseph Kabila

OPERATION: Polisi yafashe abantu 6 bafite litiro 730 za kanyanga n’ibiro 15 by’urumogi

King Saha yigaramye ibivugwa ko yasebeje Ishyaka NRM mu gitaramo cyavuyemo imvururu



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-17 10:54:16 CAT
Yasuwe: 84


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Amahano-ateye-ubwoba-yabereye-mu-gitaramo-cya-HipHop-Abantu-59-bapfuye-118-barakomereka.php