English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nyuma y’igihe arembeye muri Amerika, agiye gutungurana mu gitaramo gikomeye i Kampala

Umuhanzi wo muri Uganda Jose Chameleone, nyuma y'igihe arwariye muri Amerika yongeye kumera neza aho yagarutse mu gihugu akaba agiye no gukora n'igitaramo gikomeye.

Joseph Mayanja amazina nyakuri ya Jose Chameleone, yamaze kumera neza nyuma y'uko guhera mu mpera za 2024 yari arwaye byatumye ajya no kwivuriza muri Amerika.

Uyu muhanzi akaba yari arwaye indwara ziterwa no kunywa inzoga cyane nk'uko umuhungu we Abba Marcus yabitangaje mu mpera z'umwaka washize.

Kuri uyu 11 Mata 2025 nibwo Chameleone n'umuvandimwe we Weasel Manizo wari umurwaje bagarutse i Kampala nk'uko uyu muhanzi yabigaragaje ashyira ifoto ye kuri Instagaram avuga ko agarutse mu gihugu.

Nk'uko ibitangazamakuru byo mu Karere bibitangaza, Chameleone agiye guhita akora igitaramo cyongera kumugarura mu muziki neza cyane ko abakunzi be bari bamukumbuye.

Icyakora nta makuru arambuye aratangazwa kuri iki gitaramo.

Uyu muhanzi akaba yararwaye n'ubundi afite ibitaramo bitandukanye harimo n'icyo yari afite mu Rwanda mu mpera za 2024.



Izindi nkuru wasoma

DRC: Abantu 50 bahitanywe n’inkongi y’umuriro yibasiye Ubwato

Harry Maguire yagejeje Manchester United muri ½ cya Europa League mu mukino utazibagirana

Umufana wa Nasarawa United yakatiwe nyuma yo kujomba icyuma umukinnyi wa Plateau United FC

Umugabo w’imyaka 55 yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 10 i Kibeho

Ibidasanzwe mu mpera za Mata: Abakozi ba Leta n’abikorera bagiye kuruhuka byeruye



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-04-12 10:00:05 CAT
Yasuwe: 114


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Nyuma-yigihe-arembeye-muri-Amerika-agiye-gutungurana-mu-gitaramo-gikomeye-i-Kampala.php