English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Amata yahawe igiciro gishya cyigomba guhita kigenderwaho

Minisiteri y'ubucuruzi n'inganda (MINICOM) yatangaje ko umworozi ugejeje amata ku ikusanyirizo azajya ahabwa amafaranga 400Frw kuri Litiro mu gihe igiciro cya Litiro imwe y'amata ku ikusanyirizo ari 432Frw.

Ibi byatangajwe nyuma yuko MINICOM  ifatanyije na Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi iy'ubucuruzi n'inganda bakoze isesengura kuri iyo ngingo.

Iryo tangazo riragira riti"Minisiteri y'ubucuruzi n'inganda iramenyesha aborozi,abayobora amakusanyirizo y'amata,abacuruzi b'amata,inganda ziyatunganya n'abanyarwanda muri rusange ko ibiciro by'amata bishyizweho ku buryo bukurikira:

.Igiciro ntagibwa munsi gihabwa umworozi ugejeje amata ku ikusanyirizo ni FRW400/L

.Igiciro cy'amata ku ikusanyirizo ni FRW432/L

.Icyiguzi cy'ubwikorezi ku mata agemuwe ku nganda ,aborozi cyangwa abacuruzi hakomeza gukurikizwa imokoranire bari basanganywe.

.Inzego zibishinzwe zirasabwa gukurikirana ishyirwa mu bikorwa  ry'ibikubiye muri iri tagazo.

MINICOM  yavuze ko iri tangazo ritareba  aborozi basanzwe n'afite abaguzi cyangwa isoko y'amata ku giciro kiri hejuru y'icyavuzwe muri iryo tangazo.

 



Izindi nkuru wasoma

OMS igiye gushyiraho komite idasazwe yiga ku cyorezo cyimaze guhitana abarenga 1100 (Mpox)

Igiciro cya Lisansi cyagabanutse

MONUSCO yahawe rugari mu gufasha ingabo za SAMDRC kurwana inkundura

Burundi:Igiciro gihanitse cy'amakara cyarenze ubushobizi bw'abaturage

DRC yatanze ikindi kirego gishya ku Rwanda gitandukanye n'ibyo imaze iminsi irushinja



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-10 12:49:34 CAT
Yasuwe: 103


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Amata-yahawe-igiciro-gishya-cyigomba-guhita-kigenderwaho.php