MONUSCO yahawe rugari mu gufasha ingabo za SAMDRC kurwana inkundura
Ku wa Kabiri tariki ya 06 Kanama 2024, akanama k'Umuryango w'abibumbye gashinzwe umutekano kemeje imyanzuro yemerera ubutumwa bw'Umuryango gutanga ubufasha bw'ibikoresho ndetse n'ibikorwa mu gufasha abasirikare ba SAMDRC mu guhangana na M23.
Umushinga w'icyemezo,wakiriwe n'u Bufaransa na Sierra Leone,watowe mu kanama gashinzwe umutekano kagizwe n'abanyamuryango 15 maze bawemeza bose nk'uko ibiro Ntaramakuru bya Turkiya bubitangaza.
Uhagarariye Sierra Leone mu Muryango w’Abibumbye , Michael Imran Kanu, yagize ati: "Iki cyemezo" kigamije gushyiraho uburyo bwiza bwo gushyira mu bikorwa ingamba z’amahoro zikomeje gukorwa mu karere. "
Michael Imran yakomeje avuga ko MONUSCO ifashe uwo mwanzuro mu rwego rwo kurengera abasivile,guharanira ko habaho ubufatanye,ubwuzuzanye no kwerekana neza ubushake hagati ya MONUSCO,FARDC na SAMIDRC.
Abakurikiranira hafi ibibera muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo batangaza ko MUNUSCO yari isanzwe yivanga mu ntambara ibera muri DRC gusa kuva none ikaba yahawe uburenganzira bwo kubikora ku mugaragaro.
Kuba MONUSCO ihawe rugari muri iyo mirwano, bivuze yemeye gukorana na FARDC,FDRL ndetse n'indi mitwe ibarizwa muri iki gihugu ivugwaho gufatanya na Leta mu guhangana na M23.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show