English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ambasaderi Bazivamo yifatanyije na APR WVC kwishimira intsinzi muri Nigeria

Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, Christopher Bazivamo, yifatanyije n’ikipe ya APR Women Volleyball Club kwishimira intsinzi yabo mu mikino nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAVB Women’s Club Championship).

Uyu mukino, wabereye mu cyanya cyahariwe ibikorwa bya siporo mu mujyi wa Abuja, wasize APR WVC itsinze Carthage VC yo muri Tunisia amaseti 3-1, nyuma yo gutsindwa iseti ya mbere. Ambasaderi Bazivamo yagaragaye ari kumwe n’abakinnyi ndetse n’abayobozi b’iyi kipe, bishimira iyi ntsinzi ikomeye yatumye batangira neza iri rushanwa rikomeye ku mugabane wa Afurika.

APR WVC iri mu itsinda rya mbere hamwe na Carthage VC, Mayo Kani yo muri Cameroon, na Nigeria Customs yo muri Nigeria. Iyi ntsinzi ni intambwe ikomeye ku ikipe y’u Rwanda, igamije guhatanira igikombe muri iri rushanwa rikomeye rya CAVB.



Izindi nkuru wasoma

DRC: Abantu 50 bahitanywe n’inkongi y’umuriro yibasiye Ubwato

Harry Maguire yagejeje Manchester United muri ½ cya Europa League mu mukino utazibagirana

Umugabo w’imyaka 55 yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 10 i Kibeho

Ambasaderi Karamba yakiriye Umugaba Mukuru wa Djibouti: Ibyihishe inyuma y’uru ruzinduko

Visit Rwanda: Arsenal na PSG zigiye guhurira muri 1/2



Author: Nsengimana Donatien Published: 2025-04-03 20:23:14 CAT
Yasuwe: 55


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ambasaderi-Bazivamo-yifatanyije-na-APR-WVC-kwishimira-intsinzi-muri-Nigeria.php