Harry Maguire yagejeje Manchester United muri ½ cya Europa League mu mukino utazibagirana
Mu mukino utazibagirana mu mateka y’amarushanwa ya UEFA Europa League, Manchester United FC yakoze ibishoboka byose mu minota irindwi ya nyuma y’inyongera, isezera Olympique Lyonnais ku giteranyo cy’ibitego 7-6. Igitego cya Harry Maguire ku munota wa nyuma ni cyo cyayihesheje itike yo gukomeza muri ½ cy’irushanwa.
Uyu mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade ya Old Trafford mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu, tariki ya 17 Mata 2025, waranzwe n’impinduka zidasanzwe no gusimburana mu gutsinda hagati y’amakipe yombi.
Manchester United yatangiye neza ku munota wa 10 ibona igitego cya mbere cyatsinzwe na Manuel Ugarte. Yongeyeho ikindi cya Diogo Dalot ku munota wa mbere w’inyongera y’igice cya mbere.
Olympique Lyonnais yagarutse mu gice cya kabiri ishaka kwishyura, ibigeraho binyuze kuri Corentin Tolisso ku munota wa 71 na Nicolas Tagliafico ku wa 77. Tolisso yaje guhabwa ikarita itukura ku munota wa 88, bikomerera ikipe ye.
Amakipe yanganyije 2-2 mu minota 90, hiyongeraho indi 30 yo kwikiranura. Rayan Cherki na Lacazette batsinze ibindi bitego 2 bya Lyon, bikayigeza ku gitego cya kane.
Iminota irindwi ya nyuma ni yo yahinduye amateka y’umukino: Bruno Fernandes yatsinze penaliti ku munota wa 114, Kobbie Maino yishyura ku munota wa 120, naho Harry Maguire ashyiramo igitego cya nyuma ku munota wa 120+1, gikuraho Lyon mu buryo butunguranye.
Mu yindi mikino, Tottenham yatsinze Eintracht Frankfurt 1-0, ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 2-1. Lazio yasezerewe na FK Bodø/Glimt kuri penaliti 3-2 nyuma yo kunganya ibitego 2-2 mu mikino yombi. Athletic Club yo muri Espagne yatsinze Rangers F.C. ibitego 2-0 ikomeza mu kindi cyiciro.
Dore uko amakipe azahura muri ½ cya Europa League:
Athletic Club vs Manchester United
Tottenham Hotspur vs FK Bodø/Glimt
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show