English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Amerika yakojeje agati mu ntozi nyuma yo guha ibisasu n’uburenganzira Ukraine ngo irase mu Burusiya.

Bwa mbere Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatanze uruhushya kuri Ukraine rwo gukoresha intwaro yahawe zirasa kure mu ntambara icyo gihugu kimaze imyaka itatu gihanganyemo n’u Burusiya.

Bamwe mu badepite bo mu Burusiya bagaragaje ko Amerika yakoze amakosa akomeye, kuko bishobora kuzamura uburakari bw’u Burusiya nabwo bugakoresha intwaro zabwo zikomeye, bikarushaho kongerera ubukana intambara

Izi ntwaro zizwi nka ATACMS Amerika yari yarazihaye Ukraine nabwo bigoranye cyane, ariko Ukraine ibuzwa kuzikoresha irasa mu Burusiya.

Muri make Ukraine yari isanzwe yemerewe kuzikoresha gusa imbere ku butaka bwa Ukraine.

Kuri iyi nshuro Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yemereye Ukraine gukoresha izo ntwaro irasa ku butaka bw’u Burusiya.

Bivugwa ko uku kwemerera Ukraine byaturutse ku makuru y’uko Koreya ya Ruguru yaba yarohereje abasirikare bayo mu Burusiya, gufasha icyo gihugu kurwanya Ukraine.

Izi ntwaro za ATACMS Ukraine yaherewe uburenganzira, zifite ubushobozi bwo kurasa mu bilometero bisaga 300. Bivuze ko Ukraine ubu ifite ubushobozi bwo kurasa rwagati mu Burusiya bitabaye ngombwa ko yoherezayo abasirikare.



Izindi nkuru wasoma

Yarekuwe nyuma yo kumara imyaka ine mu gihome azira gutuka Imana gusa ngo ubwoba ni bwose.

Abiga mu mwaka wa Mbere muri Kaminuza y’u Rwanda barataka gutinda guhabwa mudasobwa.

Igisirikare cy’u Burusiya cyatangaje ko cyahanuye indege ya Ukraine, cyinivugana ingabo 410.

Byiringiro Lague nyuma yo gutandukana na Sandvikens IF ashobora kwisanga muri Rayon Sports.

Intambara hagati ya Israel na Hamas yatumye abasirikare ba Israel 28 biyahura. (Raporo)



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-18 12:48:16 CAT
Yasuwe: 110


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Amerika-yakojeje-agati-mu-ntozi-nyuma-yo-guha-ibisasu-nuburenganzira-Ukraine-ngo-irase-mu-Burusiya.php