Yarekuwe nyuma yo kumara imyaka ine mu gihome azira gutuka Imana gusa ngo ubwoba ni bwose.
Mubarak Bala wo muri Nigeria, yafunguwe nyuma yo kumara imyaka ine muri gereza azira gutuka Imana ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook mu mwaka wa 2020, gusa ngo ubwoba ni bwose.
Kugeza ubu, ngo arimo kuba mu nzu y’ibanga, kuko abanyamategeko be bavuga ko ubuzima bwe buri mu kaga, bityo bikaba bigoye ko yasubira kuba muri sosiyete hamwe n’abaturanyi be uko byari bisanzwe.
Mubarak ubu ufite imyaka 40, mu gihe yari agejejwe imbere y’urukiko rwa Kano mu Mujyaruguru ya Nigeria, yaburanye yemera ibyaha byose 18 yashinjwaga, bimuviramo gufungwa iyo myaka ine muri gereza.
Nigeria ni igihugu kigendera cyane ku madini ndetse abo bigaragaye ko batutse idini yaba iya kiyisilamu cyangwa se iya gikirisitu, bashobora kwisanga bahabwa akato ndetse bagakorerwa ivangura.
Gutuka Imana ni icyaha mu mategeko ya kiyisilamu azwi nka ‘Sharia’, ayo akaba akorana n’amategeko atari ay’idini muri Leta 12 zo mu Majyaruguru ya Nigeria. Icyo kandi ni icyaha mu mategeko mpanabyaha ya Nigeria.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show