English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Animateur ukurikiranyweho gusambanya umunyeshuri dosiye ye yashyikirijwe Ubushinjacyaha.

Dosiye y’ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri (Animateur) mu kigo cy’Ishuri riherereye mu Murenge wa Nkanka mu Karere ka Rusizi, yashyikirijwe Ubushinjacyaha, aho akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15 nyuma yo kumuvana mu kabari akamukorera ibyamfura mbi.

Amakuru dukesha Urubuga rw’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda yatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 9 Ukuboza 2024, avuga ko iyi dosiye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Rusizi kugira ngo buzayiregere Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi.

Ubushinjacyaha buvuga ko iki cyaha cyabereye ahaherereye iri shuri mu Murenge wa Nkanka tariki 27 Ugushyingo 2024, “ubwo uregwa yashukaga uyu mwana w’umukobwa akamujyana ku kabari bwamara kwira akamujyana mu kigo cy’ishuri ari naho yamusambanyirije.”

Icyo itegeko riteganya

Ingingo ya 4 y’itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha:

1 º gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana;

2 º gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana;

3 º gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) bigatera umwana indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Nyamasheke: RIB yafunze umuforomo ukekwaho gusambanya kugahato.

Prefet n’umwarimu baregwaga gutera inda umunyeshuri bakanayimukuriramo bafunguwe.

Huye: Umugore ukurikiranyweho kuzirika umwana we amaguru, amaboko no mu mavi yavuze icyabimuteye.

Umunyeshuri w’imyaka 11 yavunitse ukuboko nyuma yogupanda imodoka ya Padiri.

Kamonyi: Aridedegebya nyuma yo gusambanya umwana w’imyaka 6 y’amavuko.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-09 12:38:52 CAT
Yasuwe: 88


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Animateur-ukurikiranyweho-gusambanya-umunyeshuri-dosiye-ye-yashyikirijwe-Ubushinjacyaha.php