English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kamonyi: Aridedegebya nyuma yo gusambanya umwana w’imyaka 6 y’amavuko.

Nikuze Clementine, afite umwana w’umukobwa w’imyaka itandatu y’amavuko wasambanijwe n’umugabo w’imyaka 30 y’amavuko witwa Barihuta, yaje gufatwa arafungwa nyuma arafungurwa, uyu mu byeyi arakeka ruswa.

Clementine  atuye mu Murenge wa Kayenzi ho mu Karere ka Kamonyi, avuga ko nyuma yo kumusambanyiriza umwana  yaje gufatwa na RIB iramufunga, imukorera Dosiye imwohereza mu bushinjacyaha ariko ngo bidateye kabiri arekurwa mu buryo atamenyeshejwe. Akeka ruswa kuri iri rekurwa agasaba ko umwana we, nawe ubwe bahabwa ubutabera.

Uyu mubyeyi mu gahinda kenshi imbere y’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere wasuye Abanyakayenzi mu rwego rwo kumva no kubafasha gukemura ibibazo,ati ‘’Mbabajwe no kuba umwana wange yarasambanijwe ariko uwakoze aya mahano akaba yararekuwe n’urukiko rwa Kiyumba mu buryo ntazi, none ubu akaba yidegembya ndetse ab’umuryango we bakaba banera ubwoba.’’

Avuga ko gusambanya umwana we byabaye ubwo we yari yagiye gupagasa imvura ikagwa akarara mu rupagasirizo, hanyuma uyu mugabo avuga akaza kurarana aka kana ari nabwo avuga ko yagasambanije.

Mu guhindukira bucyeye, umwana yatekerereje Nyina ibyamubayeho ariko kandi nawe ngo akaba yarabonaga atarimo kubasha kugenda nk’ibisanzwe, nyuma ku ishuri ry’umwana nabo bamuhamagara bamubwira ko hari ibyo bamushakira atujuje(banze guhita bamubwiza ukuri), agezeyo bamusaba kujyana umwana kwa muganga kuko umwana yababwiye ibyamubayeho.

Uyu mubyeyi, asaba ko umwana we ndetse nawe ubwe nk’umubyeyi bahabwa ubutabera. Avuga kandi ko nta kimubabaza nko kuba umwana we asambanywa, uwabikoze agafatwa agafungwa by’agahe gato, agafungurwa akaza amwigambaho ndetse n’abo mu muryango we bakaba ubu bamuhigira, bamubwira ko bazamwereka.

Kuri iki kibazo, Umuyobozi w’Ubugenzacyaha-RIB mu karere ka Kamonyi imbere ya Meya n’abandi bayobozi ndetse n’abaturage, yavuze ko nka RIB icyo bakoze byari ugufata ukekwa bakamukorera Dosiye ndetse bakamushyikiriza Ubushinjacyaha, ko kandi ibyo babikoze. Gusa hamwe na Meya, Dr Nahayo Sylvere bijeje uyu mubyeyi ko ikibazo cye bacyumvise, bacyanditse bagiye kugikurikirana.



Izindi nkuru wasoma

Yarekuwe nyuma yo kumara imyaka ine mu gihome azira gutuka Imana gusa ngo ubwoba ni bwose.

Nyamasheke: RIB yafunze umuforomo ukekwaho gusambanya kugahato.

Umukambwe w’imyaka 96 Jean-Marie Le Pen utavuga rumwe na Leta y’Ubufaransa yitabye Imana.

Byiringiro Lague nyuma yo gutandukana na Sandvikens IF ashobora kwisanga muri Rayon Sports.

General Muhoozi yagaragaje amarangamutima ye nyuma y’urupfu rw’umusirikare wiyahuye.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-13 09:58:10 CAT
Yasuwe: 41


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kamonyi-Aridedegebya-nyuma-yo-gusambanya-umwana-wimyaka-6-yamavuko.php