Arahigwa bukware nyuma yo kwica Umukuru w’Umudugudu.
Umusore wo mu Karere ka Nyamagabe, akurikiranyweho kwica Umukuru w’Umudugudu wa Gitwa witwa Mukangenzi Bernadette agahita atoroka, ubu ari guhigishwa uruhindu kugira ngo atabwe muri yombi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi, Uwamahoro Philbert, avuga ko amakuru y’urupfu rwa Mukangenzi Bernadette bayamenye saa mbiri n’igice za mu gitondo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ugushyingo.
Avuga ko Sahinkuye Lazare w’imyaka 23 yahuye n’umuhungu wa Nyakwigendera yitwaje umuhoro, uwo muhungu wa Mukangenzi amubaza icyo yawukoreshaga.
Sahinkuye yahise abangura uwo muhoro ashaka gutema uwo musore, kuko yamubwiraga amagambo mabi ko umubyeyi we yamuhemukiye, ashaka kumutema atabaza abaturage.
Ati “Birakekwa ko yamusanze mu murima ahinga, aramutema.”
Gitifu avuga ko bakimara gutongana n’uwo mwana wa Nyakwigendera, yatekerereje abo bari kumwe ko akeka ko uwo muhoro yari yitwaje ashobora kuba yawutemesheje umubyeyi we.
Avuga ko abaturage bahageze basanga Mukangenzi yatemaguwe yagizwe intere, aho yari asigaje iminota mikeya ngo umwuka umushiremo.
Gusa Gitifu akomezaavuga ko umwanya Sahinkuye Lazare bamaranye n’uwo musore batongana, nta muntu wari wamenye ko asize yishe uwo mubyeyi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Niyomwungeri Hildebrand avuga ko batangiye gushakisha ukekwaho kwica Mukangenzi, kuko icyo yamuhoye kitaramenyekana kugeza na n’ubu.
Mukangenzi Bernadette asize abana batatu, umurambo we wajyanywe ku Bitaro bya Kigeme gukorerwa isuzuma.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show