English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ari gushakishwa nyuma yo kuruma umugore we

Umugabo w’imyaka 40 y’amavuko wo mu Murenge wa Murunda mu Karere ka Gatsibo, ari gushakishwa akekwaho gukomeretsa umugore we yarumye akananwa aragaca, aho amushinja ibirimo kumuca inyuma n’ubusinzi bukabije.

Uyu mugabo witwa Jean Claude atuye mu Muduhudu wa Karuruma mu Kagari ka Kirwa mu Murenge wa murunda, ari na ho habereye uru rugomo yakoreye umugore babana.

Amakuru ava mu baturanyi b’uyu muryango, avuga ko uyu mugabo asanzwe ashinja umugore we ingeso mbi zirimo ubusinzi bukabije, gutaha igicuku no kumuca inyuma.

Nyuma yo gukomeretsa umugore we amurumye ku kananwa, uyu mugabo yahise acika, ndetse inzego zikaba ziri kumushakisha ngo abiryozwe hakurikijwe amategeko.

Amakuru ava mu baturanyi, avuga ibi byabaye ubwo uyu mugore wahohotewe n’umugabo we, yatahaga bwije, agasanga umugabo we yarakaye.

Umwe mu baturanyi yagize ati “Umugabo yarakinguye undi arinjira, amubaza aho yari ari muri icyo gicuku yanasinze bikabije, umugore aramwihorera, amubaza ibiryo, umugore amubwira ko ntabyo, batangira kurwana ni bwo umugabo yamurumaga akananwa agakuraho ahita acika.”

Ibi byanemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murunda, Mukamana Jeannette wavuze ko ibyo yakoze bigize icyaha, bityo ko agomba kubihanirwa.

Aganira n’ikinyamakuru cyitwa Imvaho Nshya dukesha aya makuru, uyu muyobozi yagize ati “Nafatwa azahanwa kuko yakoze icyaha cyo gukubita no gukomeretsa gihanwa n’amategeko. Umugore tugiye kumwegera kuko avugwaho ingeso y’ubusinzi bukabije no gutaha igicuku buri gihe ntanite kubana be.”

Uyu mugabo uri gushakishwa akekwaho guhohotera umugore we bafitanye abana batatu, asanzwe afite undi mugore ari na we mukuru.

Abatuye muri aka gace banavuga ko amakimbirane nk’aya yabaye muri uyu muryango anashingiye ku bushoreke bugaragara muri aka gace, kuko habarwa abagabo benshi bafite abagore barenze umwe.



Izindi nkuru wasoma

U Rwanda rwifatanyije na Qatar nyuma y’igitero cya Misile Iran yarashe ku Kigo cya Gisirikare

Bugingo Hakim yerekeje muri APR FC nyuma yo kwigaragaza muri Rayon Sports

Uko impanuka yo muri Ngororero yongeye kugaragaza uburangare nyuma yo gukomerekeramo 4

Byinshi mutamenye ku mugore witabiye Imana nyuma yo kurarana na Pasiteri i Nyaruguru

Impamvu y’ukuri itangaje yatumye Victoire afatwa n’ubushinjacyaha nyuma y’imyaka 7 arekuwe



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-06-11 20:56:55 CAT
Yasuwe: 99


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ari-gushakishwa-nyuma-yo-kuruma-umugore-we.php