English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Bibaye byiza umubiri wanjye mwawuha inyamaswa zikawurya, ibikubiye mu ibaruwa ya nyakwigendera. 

Mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, basanze umurambo w’umusore mu nzu yabagamo, bikekwa ko yiyahuye, ndetse haboneka n’ibaruwa yanditse, aho yasabye ko batazamushyingura, ahubwo ko umurambo we bazawuha inyamaswa zikawurya zikawumara.

Umurambo w’uyu musore wabonetse kuri uyu wa Mbere tariki 16 Ukuboza 2024, mu nzu yari acumbitsemo mu Mudugudu w’Amahoro, Akagari ka Karambo, mu Murenge wa Gatenga.

Ibaruwa yandikishije intoki yagaragaye bikaba bikekwa ko yasizwe n’uyu musore, agenda asezera abantu bagiye bagira ibyo bahuriramo, barimo abo biganye, abarimu bamwigishije ndetse n’abo bakoranye mu bigo bitandukanye birimo MAGERWA yakoreraga.

Uyu musore witwa Bernabe, muri iyi baruwa bikekwa ko ari iye, ntavugamo icyatumye yiyambura ubuzima, gusa akavugamo icyifuzo cye  nyuma yo kwitaba Imana.

Ati “Bibaye byiza ntimwanshyingura ahubwo umubiri wanjye mwazawuha inyamaswa zikawurya zikawumara bikabera mu ruhame mureba mwese.”

Muri iyi baruwa, asoza avugamo icyo yise icyitonderwa, ati “Mpfuye nta mwana mfite, nta n’umukobwa nateye inda n’umwe.”

Umulisa Speciose uyobora Isibo yari ituyemo nyakwigendera, yabwiye igitangamazamakuru cyitwa BTN, ko urupfu rwe rwamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, nyuma yuko hari uwumvise atakira mu nzu, bajya kureba bagasanga yafungiye imbere, aho binjiriye basanga yapfuye.

 



Izindi nkuru wasoma

Yapfuye rubi: Banze gushyingura umukobwa kubera inyamaswa zasohokaga mu myanya y’ibanga ye.

Yishwe kinyamaswa: Menya ibirambuye ku mugore wasanzwe yapfuye bamusesetse icupa mu gitsina.

Bibaye byiza umubiri wanjye mwawuha inyamaswa zikawurya, ibikubiye mu ibaruwa ya nyakwigendera.

Gusomana bigutegura neza igihe ugiye gukora imibonano mpuza bitsina. Dore ibyiza byo gusomana.

Nyarugenge: Hasohowe ibaruwa ihagarika ibikorwa byo gushyingura mu irimbi rya Nyamirambo.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-17 13:23:04 CAT
Yasuwe: 37


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Bibaye-byiza-umubiri-wanjye-mwawuha-inyamaswa-zikawurya-menya-ibyo-nyakwigendera-yanditse.php