Bikomeje kuzamba: Abapolisi 7 bashinjwa kwivugana mugenzi wabo nyuma yo gutuka Minisitiri w’Intebe
Ku wa Mbere, itariki ya 14 Mata 2025, Urukiko rwa Gisirikare rwa Kinshasa-Gombe, rwanze icyifuzo cyo kudatanga hakiri kare ibimenyetso by’ubushinjacyaha ku banyamategeko bunganira abapolisi barindwi barinda Minisitiri w’Intebe Judith Suminwa, bakurikiranweho kwica umupolisi wo mu muhanda, Fiston Kabeya.
Umushinjacyaha avuga ko uyu yapfuye “biturutse ku nkoni yakubiswe”.
Umushinjacyaha wa gisirikare yagize ati: “Iki ni icyaha gikomeye. Twese turi kuvumbura ingingo z’uru rubanza. Ntabwo twigeze dukora raporo mbere y’ubushinjacyaha bwa gisirikare”.
Kurenga ku mabwiriza n’ubwicanyi
Aba baregwa bakurikiranyweho kutubahiriza amabwiriza n’ubwicanyi ni:
commissaire supérieur adjoint Olivier Kanza
commissaire supérieur adjoint Banga Ngajole
sous-commissaire Michel Yalala
sous-commissaire adjoint Mangela Mbendau
sous-commissaire Adjoint Libendele Kayindu
brigadier en chef Sangwa Mulangi
Agent de police Theo Kabongo.
Ubwo urubanza rwasubukurwaga ku wa Mbere, umushinjacyaha wa gisirikare yavuze ko umupolisi wari ushinzwe umutekano wo mu muhanda, Fiston Kabeya, yakubiswe n’abaregwa mbere y’urupfu rwe:
“Ku itariki ya 25 Werurwe 2025, Minisitiri w’intebe yavuye ku biro bye ajya muri perezidansi ku butumire bw’umuyobozi mukuru, (…) Igitangaje, ni uko bitandukanye nk’uko byari byitezwe, nyuma y’iminota mike, twabonye cortege (abari bamuherekeje) ye igarutse, kuri iyi nshuro nta Minisitiri w’intebe urimo.
Iyi nkuru dukesha mediacongo ivuga ko Komiseri mukuru wungirije Olivier Dunia Kanza yajyanye n’abari bamuherekeje bakubita umupolisi Fiston Kabeya bamusanze aho akorera, bimuviramo urupfu.
Mu gusubiza, Komiseri wungirije Olivier Kanza, ushinzwe umutekano wa Minisitiri w’Intebe Judith Suminwa, ku wa Mbere yavuze ko atigeze agirira nabi nyakwigendera Fiston Kabeya, mbere yo kumushyikiriza ubuyobozi bubifitiye ububasha ngo kubera gutuka umuyobozi wa guverinoma.
Ati: “Umupolisi Fiston Kabeya yari yatutse Minisitiri w’intebe, … Ni yo mpamvu tumaze gutwara Minisitiri w’intebe twagarutse ngo tumushyikirize umuyobozi ubifitiye ububasha, Komiseri Mukuru Banga, ngo amuhate ibibazo. Yinjiye muri jeep nta muntu wigeze amuhutaza cyangwa ngo amukomeretse.”
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show