English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Bimwe mu bintu 4 wakora uramutse uteye ivi ugasubizwa 'Oya'


Ijambonews. 2020-09-03 17:49:46

Kenshi dukunze kubona abasore bageza ikifuzo kubo bakundana cyo kubana, aho umusore atungura umukobwa ni uko agashinga ivi hasi akamwereka impenda akamusaba kuyimwambika, undi nawe akabyemera amuhereza urutoki, umusore akayimwambika nk'ikimenyetso ntakuka ko bagiranye isezerano biyemeje kubana ubuzima bwabo bwose.

Bijya bibaho rero tukabyumva cyangwa tukabyibonera aho umusore atungura uwo yari yiringiye ko akunda, mu ruhame ngo amukorere iki kimenyetso ariko umukobwa akabitera utwatsi.

Ni umwanya w'isoni n'ikimwaro ku musore uba umubayeho, kenshi ugasanga agahinda n'ihungabana ahagiriye rimuteye gukurikizaho gukora ibintu bimeze nk'ubusazi.

1. Iyo usaba umukobwa ko wamwambika impeta yo kumusaba kubana, utera ivi hasi, nubisaba rero akabyanga, uzahite ubika impeta yawe witonze, umanura n'ivi rya kabiri ubihindure isengesho aho kwigaragura hasi, usabe Imana igufashe kwihanganira ihahamuka, intimba n'ububabare aguteye bizahita bishira.

Ugomba kubikora kuko Imana niyo ishobora byose, niyo ishobora kugufasha muri icyo gihe kigukomereye, uko gutabwa mu nama ntiwabyishoboza uba ukeneye amasengesho.

2. Reka kuguma kumuhatiriza mu ruhame ahari utekereza ko ari buvuge yego kuko agize impuhwe, oya yakubwiye niyo iri ku mutima we, zirikana ko urugo umusaba gushingana rutakubakira ku mpuhwe yagize kubera gutakamba cyane, ahubwo rwubakira ku rukundo kandi yaguhakaniye ko urwo kubana ntarwo agufitiye.

Muvandimwe rero niba bakubwiye oya, uzahite wigendera, niba uwo ari uwawe, igihe kizagera ahindure igisubizo cye ariko nta gitutu cyawe, imbaraga cyangwa undi muntu uwo ariwe wese wabyihisha inyuma, ikintu niba kigomba kuba kiraba.

3. Nyuma yo kugutera umugongo, uzakomeze gusenga, wegere inzu y'Imana aho kwegera akabari, ibiyobyabwenge cyangwa n'izindi ngeso mbi wibeshya ko ari byo bigufasha kwibagirwa ibyakubayeho, niwishora mu muri ibyo uzangirika kurushaho urusheho gutsindwa.

Shakisha ubufasha buva ku Mana, niho honyine hava ibiguhumuriza, ukakira ituze ugasubizwa, hanyuma ukazabona undi igihe uwo washakaga atigeze asubiza umutima we inyuma ngo ave ku izima.

4. Niba bakubwiye oya utari witeze mu ruhame, birashoboka ko haba hari na byinshi watakaje muri urwo rukundo, si impamvu yo kwiheba ngo wiyambure ubuzima kuko hari n'abiyahura, siho ubuzima burangirira, tekereza ko bitagenewe kuba gutyo, izere ko bitari mu bushake bw'Imana, ugende utuze, ibyakugenewe biri mu nzira biza bigusanga.

Nukora ibi bintu 4 tuvuze haruguru, bizakubera byiza igihe waba uhuye n'iki kibazo.



Izindi nkuru wasoma

Pascal Habababyeyi wakoraga kuri Radio & TV10 mu kiganiro AHABONA yapfuye.

Huye: Umugore ukurikiranyweho kuzirika umwana we amaguru, amaboko no mu mavi yavuze icyabimuteye.

Umuyaga uteye ubwoba umaze guhitana abarenga 11.

Muhanga:Uwakoraga ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe aciye mu mwobo wo mu nzu ye yafashwe

Uruganda Prime Cement rwakoraga sima rwamaze kugurishwa



Author: Ijambonews Published: 2020-09-03 17:49:46 CAT
Yasuwe: 734


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Bimwe-mu-bintu-4-wakora-uramutse-uteye-ivi-ugasubizwa-Oya.php