English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Burna Boy ntabwo yibye umuziki w’Amerika-Steve Harvey

Umunyamakuru wa televiziyo zikomeye muri Amerika akaba n’umukinnyi wa Filimi Steve Harvey yashimangiye ko abanyamerika n’abatuye mu Burengerazuba bw’Isi bakomeje kuzana amarangamutima bitsa ko ibyamamare by’Afurika byabibye umuziki.

Yagize ati:”Burna Boy n’abandi bahanzi bakomeye muri Afurika ntabwo bibye umuziki w’Amerika ahubwo ni Uburengerazuba cyane cyane muri Amerika bakomeje gukubitwa n’injyana yo muri Afurika.”

Steve yagize ati:”abantu bavuga ko Burna Boy yibye,oya Twibye Burna Boy,Abanyafurika bafite injyana,ukwemera,barakora cyane ahubwo badutera ishema.”

Daily Post iherutse kwandika ko Burna Boy yagiranye ikiganiro na Apple Music umwaka ushize yemeza ko adakora injyana zo muri Afurika ahubwo injyana ayivanga n’izindi zitandukanye zo ku isi harimo InyaJamaica,R&B,Hip Hop y’Abanyamerika n’ibindi.

Burna Boy aherutse kwitabira Grammys yabaye ku ncuro ya 66 ni nawe munyafurika wa  mbere washize mu kiciro cya RAP nubwo yatsinzwe na Lil Durk.

 



Izindi nkuru wasoma

Fave mu myiteguro yo gushyira hanze album iriho Burna Boy

Ntabwo ashoboye! Bumwe mu busesenguzi bw’abanyamakuru ba Siporo ku mutoza wa APR FC

Kuki Burna Boy w'imyaka 34 y'amavuko adakozwa ibyo gushaka umugore?

Burna Boy azataramana na Travis Scot

Perezida wa Burkina Faso, Ibrahim Traore yateye utwatsi icyifuzo cya Burna Boy



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-02-25 08:22:53 CAT
Yasuwe: 546


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Burna-Boy-ntabwo-yibye-umuziki-wAmerikaSteve-Harvey.php