English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Bwiza yongewe igihe mu Bubiligi

Umuhanzikazi Bwiza uri mu bagezweho muri iyi minsi akaba anaherutse guhabwa igihembo cy’umuhanzi mushya witwaye neza, yongewe mu gitaramo cyatumiwemo Kenny Sol na Okkama mu Bubiligi.

Aba bazataramira mu Bubiligi kuwa 4 Werurwe 2023, mu gitaramo kizabera i Bruxelles bafatanye n’abarimo DJ Princess Flor. Bwiza yavuze ko ari ibintu byamutunguye ndetse atari yiteguye uyu munsi.

Ati “Ntangira umuziki numvaga hari byinshi nshaka kugeraho, icyakora sinigeze ndota ko mu mwaka umwe bizaba biri uko biri uyu munsi. Ni amahirwe adasanzwe kuzataramana n’abakunzi banjye b’i Burayi nabo nkamenya uko bafata ibihangano byanjye.”

Bwiza yiyongereye kuri Kenny Sol na Okkama baherutse gutangazwa ko bagiye gutaramira i Burayi, bose bakaba bahuriye ku kuba ari ubwa mbere.

Kumutangaza nk’uwatumiwe na Team Production isanzwe itumira abahanzi bo mu Rwanda i Burayi, byahuriranye n’uko uyu mukobwa yitegura gusohora indirimbo ye nshya yise ‘Amano’.

Mu gihe cy’umwaka umwe amaze mu muziki, Bwiza amaze gusohora EP ye ya mbere yise ‘Connect in me’ yahurijeho abahanzi nka Mico The Best, Riderman, Social Mula, Kevin Ska na Chris Eazy.

Uretse indirimbo ziri kuri iyi EP, Bwiza amaze gukora izindi eshanu ze wenyine zisanga izindi ebyiri yakoranye n’abahanzi bo muri Uganda, zirimo ‘Ready’ yasubiranyemo na John Blaq ndetse na ‘Warubizi’ yakoranye n’itsinda rya Kataleya na Kandle.

 

 

yanditswe na Bwiza Divine



Izindi nkuru wasoma

G.S BWIZA-RUTSIRO:ITANGAZO RYO GUPIGANIRA AMASOKO YO KUGEMURA IBIKORESHO BY'ISHURI N'IBIKORESHO BISH

G.S BWIZA-RUTSIRO:ITANGAZO RYO GUPIGANIRA AMASOKO YO KUGEMURA IBIKORESHO BISHIRA

APAKAPE-RUTSIRO:ITANGAZO RYO GUPIGANIRA AMASOKO YO KUGEMURA IBIKORESHO BY'IGIHEMBWE CYA MBERE

E.S CYIMBILI-RUTSIRO/ ITANGAZO:ISOKO RYO KUGUMURA IBIRIBWA BY'IGIHEMBWE CYA MBERE 2024+2025

Tshisekedi arwariye mu Bubiligi baravugwa ko yaba arembejwe n'umutima



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2022-12-22 16:50:11 CAT
Yasuwe: 519


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Bwiza-yongewe-igihe-mu-Bubiligi.php