English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Byamusabye imyaka 54 kugira ngo akore ikizamini gisoza amashuri abanza.

Muri Uganda, Pasiteri Rufus Amaku yakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza ku myaka 54 y’amavuko, ari kumwe n’abanyeshuri bagenzi be, yambaye impuzankano zimwe nabo, arabasengera mbere yo gutangira ikizamini maze bivugisha benshi mu babonye ayo mashusho ye ku mbuga nkoranyambaga.

Hari hashize imyaka 34, Pasiteri Rufus ataye ishuri kubera impamvu nyinshi zitandukanye, ariko ngo yagaragaje ko yishimiye cyane kuba ashoboye kugaruka mu ishuri no gukora icyo kizamini cya Leta ku ishuri ribanza rya Aya Primary School mu gace ka Arua, aho muri Uganda.

Pasiteri Rufus, umubyeyi w’abana barindwi  niwe wayoboye bagenzi be bigana mu isengesho azamuye amaboko, abaragiza Imana mbere yo kwinjira mu ishuri bagombaga gukoreramo ikizamini cya Leta.

Amafoto ya Pasiteri Rufus Amaku wo muri Paruwasi ya ‘Aya Vurra Archdeaconry’ yambaye impuzankano z’abanyeshuri yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bashima umuhati yagize, abandi babona ari urugero rwiza ko ku bandi bantu bakuze bibwiraga ko igihe cyarenze.

Mu mashusho yatangajwe na Bukedde TV y’aho muri Uganda, Pasiteri Rufus agaragara afunze amaso azamuye ukuboko arimo asenga hamwe n’abandi banyeshuri bari kumwe nawe bubitse imitwe nk’uburyo bwo kubaha isengesho.

Hari kandi n’indi foto igaragaza Pasiteri Rufus yamaze kugera mu ishuri yicaye, afite ikaramu mu ntoki, impapuro z’ikizamini cya Leta zimuri imbere, mu gihe barimo gukwirakwiza ibizamini no ku bandi banyeshuri.

Pasiteri Rufus, afite imyaka isaga 20 y’uburambe mu kubwiriza ijambo ry’Imana, kuko mu gihe yari yararetse ishuri yaje kujya mu byo kwigisha ijambo ry’Imana.

 



Izindi nkuru wasoma

Umukecuru w'imyaka 56 y’amavuko yapfiriye mu mugezi wa Muhuta.

Umunyemari wa mbere ku Isi, Elon Musk yahinduye izina akoresha kuri X.

Couple ya Angelina Jolie na Brad Pitt igiye gutandukana nyuma y’imyaka 8 iri kuburanwaho.

U Rwanda rwaje ku isonga muri Africa mu kugira umutekano usesuye.

Séraphin Twahirwa w’imyaka 66 wahamijwe ibyaha bya Jenoside yapfiriye muri gereza.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-08 16:35:33 CAT
Yasuwe: 50


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Byamusabye-imyaka-54-kugira-ngo-akore-ikizamini-gisoza-amashuri-abanza.php