English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Séraphin Twahirwa w’imyaka 66 wahamijwe ibyaha bya Jenoside yapfiriye muri gereza.

Séraphin Twahirwa wari uherutse guhamywa ibyaha bya Jenoside, no gukatirwa igifungo cya burundu n’Urukiko rwo mu Bubiligi, yapfuye aguye mu bitaro bya Saint-Luc biri i Bruxelles.

Twahirwa yapfuye mu gitondo cy'ejo ku wa gatanu tariki ya 27 Ukuboza 2024, i Buruseli mu Bubiligi, nk'uko umunyamategeko we n'umuryango we babivuga.

Amakuru yatangajwe n’umunyamategeko we, Me Vincent Lurquin, ni uko uyu mugabo yari aherutse kuvanwa aho yari afungiye, ajya kwitabwaho mu bitaro bya Saint Luc i Bruxelles, kuko yari arembye cyane.

Ati "Umukiriya wanjye Séraphin Twahirwa ntakiri muzima, hari hashize igihe gito yarakuwe muri gereza ajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya Saint-Luc i Buruseli mu Bubiligi. Njyewe ubwanjye nagiye kumusuhuza ariko mbona arembye cyane."

Bivugwa ko Twahirwa yari asanzwe arwaye indwara ya kanseri mu kuguru, yavuye ku mpanuka yakoze mu myaka ya 1980, hamwe n’indwara ya diabete, akaba yagendanaga ukuguru k’uguterano (prothèse). Uburwayi bwe bwakaze cyane ubwo yashyirwaga muri Gereza.

Urukiko rwa Rubanda rw’i Bruxelles mu Bubiligi rwahamije ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatusi Séraphin Twahirwa mu Ukuboza 2023. Yanahamijwe kandi  ibyaha by’intambara, kwica abigambiriye no gusambanya abagore ku gahato.

Gusa ibyo Séraphin Twahirwa yashinjwaga byose yarabihakanye, avuga ko ari mu ba mbere bahunze Kigali ubwo indege y'uwari Prezida Juvénal Habyarimana yari imaze guhanuka, yanavuze ko yahungishije umuryango wiwe kuko yari asanzwe afite umugore w'Umututsikazi.

Ibi byaha byose yabikoreye mu Gatenga n’i Gikondo muri Kigali ubwo yari umuyobozi w’Interahamwe. Twahirwa yari mubyara wa Agathe Kanziga, umugore wa Perezida Habyarimana.



Izindi nkuru wasoma

Ukuri ku bakozi b’akarere ka Rutsiro batawe muri yombi bakekwaho gukoresha nabi umutungo wa Leta.

Igice cya 2 cya filime ya Squid Game kiri gukurikizwa imijugujugu muri Vietnam.

APR FC yasinyishije abakinnyi bari ku rutonde ikipe y'igihugu ya Uganda izakoresha muri CHAN 2024.

Umukambwe w’imyaka 96 Jean-Marie Le Pen utavuga rumwe na Leta y’Ubufaransa yitabye Imana.

Afande Kagame aramutse ampaye ubutaka muri Kigali nahubaka Hoteli -Gen. Muhoozi.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-28 12:59:14 CAT
Yasuwe: 26


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Sraphin-Twahirwa-wimyaka-66-wahamijwe-ibyaha-bya-Jenoside-yapfiriye-muri-gereza.php