English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
#COVID19: Abanyamakuru b’imyidagaduro n'abahanzi batanze Toni 5 z'ifu y’igikoma ku batishoboye


Ijambonews. 2020-04-21 18:23:30

Ihuriro ry’abanyamakuru b’imyidagaduro rifatanyije n’iry’abahanzi ba muzika bafatanyije n’uruganda rukora ifu y’igikoma rwa Africa Improved Foods (AIF) batanze toni eshanu z’ifu y’igikoma yo gufasha abatishoboye mu rwego rwo guhangana n'icyorezo cya Coronavirus.

Ku wa mbere tariki ya 20 Mata 2020, ihuriro ry’abanyamakuru bakora imyidagaduro mu Rwanda (RSJF) ryageneye ifu y’igikoma cya Nootri Family Akarere ka Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge.

Ni igikorwa cyakozwe ku bufatanye n’ihuriro ry’abahanzi {Rwanda Music Federation} n’uruganda rukora ifu ruzwi nka Africa Improved Food (AIF).

Ni mu rwego rwo gukomeza gufasha imwe mu miryango itorohewe muri ibi hihe u Rwanda n’isi yose birimo guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.

Izi toni eshanu havuyemo eshatu zahise zishyikirizwa uturere dutatu tugize Umujyi wa Kigali, buri Karere kakaba kagenewe toni imwe. 

Toni ebyiri zisigaye harimo imwe igomba kugabanywa abanyamakuru b’imyidagaduro ndetse n’indi igomba kugenerwa abahanzi bagizweho ingaruka n’iki cyorezo.

Joel Rutaganda uyobora ihuriro ry’abanyamakuru b’imyidagaduro yabwiye itangazamakuru ko iki gikorwa cyagezweho ku bufatanye bw’inzego zitandukanye ariko by’umwihariko batewe inkunga na AIF.

Ati “ Uru ruganda rwemeye kudutera inkunga yo kugoboka abanyamuryango bacu ndetse n’abahanzi ariko sibo gusa tuzi ko hari n’abaturage dusanzwe tubana kenshi mu kazi kacu bababaye, nabo rero twagombaga kubunganira.”

Intore Tuyisenge uhagarariye ihuriro ry’abahanzi ba muzika, yavuze ko bitewe n’ingamba zihari z’uko abantu bagomba kuguma mu ngo zabo kandi abahanzi nabo bakaba bagomba kuzikurikiza, byabaye ngombwa ko batekereza kuri bagenzi babo bashobora kuba baragizweho n’izi ngaruka.

1. Nootri Toto - Iyi ikaba igenerwa abana bato kuva ku mezi 6 kugeza ku myaka ibiri.

2. Nootri Mama - Iyi yo ikaba ikoreshwa cyane n’abagore batwite cyangwa n’ababyeyi bonsa cyane ko bagifata mu gitondo.

3. Nootri Family Sorghum, Nootri Family Millet, Nootri Family Whole Wheat izi zo zikaba zifatwa n’abantu bose ndetse na Nootri Qwik.

Ubu mu Rwanda hari abantu 147 banduye Coronavirus naho 80 bamaze kuyikira.

Ku Isi abanduye Coronavirus bararenga Miliyoni ebyiri n'igice, abakize bararenga ibihumbi 658 naho abarenga ibihumbi 171 bamaze guhitanwa n'iki cyorezo.

Yanditswe na Vainqueur Mahoro



Izindi nkuru wasoma

Minisitiri Tete Antonio wa Angola ari i Kigali mu Rwanda aho azanye ubutumwa bwihariye.

Amakuru mashya: RIB yageneye abanyamakuru ba Siporo ubutumwa bubasaba kwigengesera.

Gaza: Abantu 38 hamwe n’abanyamakuru 3 mu majyepfo ya Libani bishwe. Inkuru irambuye.

Muri Gaza abanyamakuru batatu bishwe n’ingabo za Israel.

Kirehe: Abatishoboye bakwa amamafaranga y’umurengera kugirango bahabwe inka.



Author: Ijambonews Published: 2020-04-21 18:23:30 CAT
Yasuwe: 608


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
COVID19-Abanyamakuru-bimyidagaduro-nabahanzi-batanze-Toni-5-zifu-yigikoma-ku-batishoboye.php