English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Central Cee agiye gutaramira muri Afurika y’epfo

Umuraperi wo mu Bwongereza Central Cee agiye gutaramira bwa mbere muri Afurika aho azitabira iserukiramuco ryitwa Hey Neighbour. Iri serukiramuco riteganyijwe ku itariki 30 Kanama 2025 aho azahurira ku rubyiniro n’abarimo Doja Cat, na Leon Thomas.

Central Cee yatangiye umuziki afite imyaka 13 akaba yarisanishaga na 2Pac. Icyo gihe yaririmbaga ibibazo yabonaga ko bimukomereye birimo kutagira telefoni,igare ryo kugendaho,imyenda yo kwambara n’utundi tubazo abana banyuramo bavuka mu miryango ikennye.

Ubuhanzi abukomora kuri nyina wari umusizi. Central Cee aririmba indirimbo zirimo urukundo, ibibazo abantu bacamo n’ibyo abona bitagenda neza ku buzima bw’abakene. Ni umwe mu bakunze kuvuga ko yacuruje ibiyobyabwenge kandi nibura ku munsi yashoboraga kwinjiza amayero 2000.

Central Cee yahiriwe n’umuziki mu 2021 kuri Mixtape yitwa ‘Wild West’ yumviswe n’abarenga miliyali ku mbuga zicuruza imiziki.



Izindi nkuru wasoma

Transfer ya Marcus Rashford muri Barcelona yajemo kidobya

Perezida Kagame yakiriye Dr. Akinwumi wayoboye Banki Nyafurika Itsura Amajyambere

Myugariro Ombolenga Fitina wasubiye muri APR FC, yagize ibyo avuga

Bugingo Hakim yerekeje muri APR FC nyuma yo kwigaragaza muri Rayon Sports

Benitha, Valentine, Prince na Gloire biteguye guhangana n’ibihangange bya Afurika muri Maroc



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-31 14:48:12 CAT
Yasuwe: 129


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Central-Cee-agiye-gutaramira-muri-Afurika-yepfo.php