English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abahanzi mu njyana zakanyujijeho mu myaka yo hambere barimo Makanyaga Abdul na Orchestre Impala bagiye guhurira mu gitaramo cyihariye cyiswe ’Igisope na Gakondo’.

Iki gitaramo giteganyijwe kubera kuri Romantic Garden ku Gisozi ku wa Gatandatu tariki 26 Ugushyingo 2022, cyateguwe n’Ikigo Romantic Garden Ltd.

Uretse Makanyaga n’Impala, ni igitaramo kizaba kirimo umuhanzi Cyusa Ibrahim uririmba injyana gakondo mu buryo bugezweho ndetse na Dauphin na Band.

Umuyobozi wa Romantic Garden Ltd, Urayeneza Anitha yavuze ko bateguye iki gitaramo nyuma y’ubusabe bw’abantu benshi.

Mu busitani bwa Romantic Garden buherereye ku Gisozi, ni ahantu hisanzuye ndetse uretse kuba abantu bahifashisha bahakirira abantu mu borori bitandukanye birimo inama n’ubukwe, hanabera ibitaramo aho abahanzi barimo Masamba bahataramiye.

Urayeneza ati "Dusanzwe dufasha abahanzi mu buryo bwo kubatiza ahantu ho gukorera ibitaramo, ariko nyuma natwe abantu bagiye bakomeza kudusaba ko twabategurira igitaramo. Ni ibintu twicaye turatekereza, dusanga ari byiza ko twabikora kandi n’abahanzi twahisemo nibo abantu bari badusabye."

Yakomeje agira ati "Nyuma y’iki gitaramo, bitewe n’uko abantu bazaba babyakiriye, turateganya gukomeza gutegura n’ibindi ndetse tukajya tuzana abahanzi batandukanye."

Romantic Garden ni ubusitani buteyemo ibiti byiza butanga akayaga gaherehereye, ku buryo abahagenda banyurwa.

Uki gitaramo cyateguwe ku bufatanye n’Uruganda NBG Ltd. Rwenga inzoga zirimo United Gin na Whisky kandi rukoresha imashini zigezweho ku buryo bidahumanya ikirere.

Urayeneza yavuze ko iki gitaramo giteguwe neza kandi giteguriwe ahantu heza hisanzuye ku buryo abazakitabira bazahagirira ibihe byiza.

Ati "Ni ahantu hisanzuye hasanzwe habera ibirori, rero gutegura ibirori cyangwa ibitaramo ni ibintu dusanzwemo n’ubwo twabiteguriraga abandi ubu bikaba ari ibyacu. Icyo nasaba abantu ni ukuzaza ari benshi cyane ko n’abahanzi twabahitiyemo bazabashimisha."

Iki gitaramo kizatagira saa cyenda z’igicamunsi cyo ku wa 26 Ugushyingo, aho kwinjira ari 5000 Frw ahasanzwe, naho mu myanya y’icyubahiro ni ibihumbi 20Frw.

Hari kandi abashobora kuza bari hamwe ari nk’umuryango cyangwa abandi bantu buhurije hamwe, aho bazishyura ameza y’ibihumbi 150 Frw.

 

yanditswe na Bwiza Divine



Izindi nkuru wasoma

Sam Karenzi na Kazungu Clever bagiye gukorana kuri Radio “Oxygène” nyuma yo gusezera kuri FINE

Kandida Perezida Thomson na Fica Magic bagiye gusohorera hamwe Album ya III.

DRC: Abakatirwa igihano cy’urupfu bagiye kujya bicwa mu gihe cya vuba.

Umushumba wa Zeraphat Holy Church Bishop Harerimana n’umugore we bagiye kuburana ku bujurire.

Rwanda: Abagera 70.000 mu myaka ine bagiye guhugurwa mu myuga higanjemo iyikoranabuhanga.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2022-11-20 12:47:58 CAT
Yasuwe: 270


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Cyusa-Ibrahim-na-Makanyaga-nImpala-bagiye-guhurira-mugitaramo.php