English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

DJ Stephen wari ukomeye mu kiganiro cya Ellen DeGeneres yashenguye benshi.

 

Dj Stephen wapfuye bikekwa ko yiyahuye urupfu rwe rwashenguye benshi barimo abakunze kugera ku wari nyirabuja Ellen De Generes kubera uruhare yari amufitiye mu biganiro bye.

Umwe mu bashenguwe n’urupfu rw’uyu mucuranzi wavangaga imiziki ari nako ashiramo urwenya ni Ellen DeGeneres yababajwe bikomeye n’urupfu rw’inshuti ye Stephen “tWitch” Boss wari usanzwe amacurangira mu kiganiro The Ellen Show cyahagaz3 muri Gicurasi 2022.

Stephen “tWitch” usize abana batatu bivugwa ko yiyahuriye mu cyumba cya hoteli i Los Angeles nyuma y’iminsi itatu yizihije imyaka 9 yari amaze ashyingiranwe na Allison Holker Boss.

Mu butumwa Ellen yanditse ku rubuga rwa Instagram, yavuze ko umubano yari afitenye na tWicth urenze uwo bamwe batekerezaga.

Yanditse agira ati “Mfite agahinda gakomeye ku mutima, tWitch yari urukundo n’urumuri by’ukuri, yari umuryango wanjye , namukundaga n’umutima wanjye wose. Nzamukumbura!”

Ellen w’imyaka 64 yakomeje agira ati “Ndabasabye , mumfashe dutabare abasigaye barimo Allison n’abana babo, Weslie, Maddox na Zaia.”

Stephen tWitch wamamaye ari umubyinnyi mu kiganiro cyo kuri televiziyo cyiswe “So You Think You Can Dance” inkuru y’urupfu rwe yemejwe n’umugore we Allison Holker Boss.

Polisi yo mu mujyi wa Los Angeles ivuga ko umubiri wa tWitch wasanzwe mu cyumba cya Los Angeles hotel nyuma yo kwakira intabaza z’umugore we ku wa 13 Ukuboza 2022 avuga ko yamubuze.

Allison w’imyaka 34 yavuze ko tWicth yavuye mu rugo iwe akagenda asize imodoka. Stephen “tWitch w’imyaka 40 basanze afite igikomere cy’isasu bikekwa yaba yirashe agapfa.

Dj Stephan ari kumwe n'umugore we urupfu rwe rwashenguye benshi

Ellen yashenguwe n'urupfu rw'umucuranzi we akaba yari inkingi ikomeye mu kiganiro

Uyu mugabo yatangiye gukora nka DJ mu kiganiro The Ellen DeGeneres Show guhera mu 2014. Mu 2020 yagizwe umwe mu bayobozi b’iki kiganiro.

 

 



Izindi nkuru wasoma

Nagombaga gukora ibikomeye kugira ngo nitwe ukomeye - Umunyezamu Ntwari Fiacre.

Musonera Germain wari ugiye kuba umudepite yafunzwe

Uganda yavumbuye utundi duce twari twihishemo peteroli

Umugore bivugwa ko ariwe wenyine wari usigaye mu muryango yasanzwe yapfuye

Rusizi:Umuceri wari warabuze abaguzi mu kibaya cya Bugarama wabonye abaguzi



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2022-12-15 06:36:53 CAT
Yasuwe: 220


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/DJ-Stephen-wari-ukomeye-mu-kiganiro-cya-Ellen-DeGeneres-yashenguye-benshi.php