English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

DRC: Abakatirwa igihano cy’urupfu bagiye  kujya bicwa mu gihe cya vuba.

Nyuma yuko Repulika Iharanira Demokarasi ya Congo yemeje  igihano cy’urupfu, Minisitiri w’Ubutabera Constant Mutamba yatangaje ko abakatirwa iki gihano bagiye  kujya bicwa mu gihe cya vuba.

Ibi Minisitiri Mutamba yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa 04 Ugushyingo 2024, aho yiyamaga urubyiruko rwibumbiye mu mutwe wa Kuluna rukomeje urugomo rutandukanye mu mujyi wa Kinshasa.

Ati “Ba Kuluna bakomeje guteza impfu n’agahinda mu murwa mukuru no mu yindi mijyi y’igihugu. Kuluna bashyira imiryango yacu mu kiriyo.”

Yasobanuye ko hashyizweho Komisiyo igizwe n’abacamanza bakuru, abasirikare, abapolisi n’abasivili, iratangira kuri uyu wa 4 Ukuboza 2024 ibikorwa bigamije guca ba Kuluna bose mu mijyi.

Ati “Uzafatwa wese, azafungwa, aburanishwe, akatirwe. Nk’uko mubizi, bose bashinjwa iterabwoba kuko ibikorwa byabo bigize iterabwoba. Mbese bazahanishwa igihano cy’urupfu. Komisiyo yafashe icyemezo cyo gushyira mu bikorwa igihano cy’urupfu.”

Minisitiri Mutamba yatangaje ko ba Kuluna bazakatirwa igihano cy’urupfu, bazafungirwa muri gereza zirindirwa umutekano mu buryo bukomeye nk’iya Nginga kugira ngo hatazagira ucika.

Leta ya RDC yasubijeho igihano cy’urupfu muri Werurwe 2024, isobanura ko igamije kurwanya ibyaha birimo ubugambanyi bikorerwa mu bice biberamo intambara, ndetse n’ubugizi bwa nabi mu mijyi.

Ni icyemezo cyamaganywe n’imiryango mpuzamahanga irimo iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ndetse ni kimwe mu byo Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu kanenze mu Ugushyingo 2024.

Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yasobanuriye aka kanama ko iki gihano cyasubijweho bitewe n’intambara iri kubera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, akizeza ko nirangira kizakurwaho.



Izindi nkuru wasoma

Abanyeshuri bategetswe gukora za ‘pompages’ 368 mu minota 50, bibaviramo kujya mu bitaro.

Iteganyagihe: Meteo Rwanda yateguje imvura idasazwe izamara iminsi 10 muri Mutarama.

BUMBA TVET SCHOOL-RUTSIRO: ITANGAZO RY'AMASOKO ATANDUKANYE YO KUGEMURA Y' IGIHEMBWE CYA II.

Sam Karenzi na Kazungu Clever bagiye gukorana kuri Radio “Oxygène” nyuma yo gusezera kuri FINE

BUMBA TVET SCHOOL-RUTSIRO:ISOKO RYO KUGEMURA IBIRIBWA N'IBIKORESHO BITANDUKANYE BIKENEWE MU GIHEMBWE



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-04 15:59:49 CAT
Yasuwe: 46


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/DRC-Abakatirwa-igihano-cyurupfu-bagiye--kujya-bicwa-mu-gihe-cya-vuba.php