DRC: Amasu n’ibiturika byinshi byongeye kumvikana muri Rutshuru.
Muri iki gitondo cyo ku wa 11 Nzeri 2024 mu duce dutandukanye two muri teretware ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu Yaruguru, haramukiye imirwano ikomeye ihanganishije umutwe wa M23 n’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’abambari bayo.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Minembwe Capital News avuga ko ibi bitero byagabwe mu duce dutandukanye turimo Rubona, Bukombo ndetse no muri teretware ya Rusthuru, urusaku rw’amasasu rukaba rwatangiye kumvikana murukerera rwo kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Nzeri 2024. Kugeza ubu ntiharampenyekana abapfuye cyangwa se abakomeretse.
Ibi rero bikaba bisobanuye ko umwanzuro wafatiwe i Luanda muri Angola mu kwezi gushize kwa munani, usaba impande zombie guhagarika intambara uwo mwanzuro rero ukaba utarigeze wubahirizwa. Gusa impande zombi zagiye zishinjanya gutangiza imirwano.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Kinshasa Patrick Mayaya aganira n’igitangaza makuru cya France 24 yatangaje ko nubwo hakomeje kumvikana imirwano hijya no hino, ariko hakomeje guterwa intambwe nziza iganisha ku mahoro.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show