Menya byinshi kuri Minisitiri mushya w’Uburezi.
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yahaye inshingano Minisititri mushya w’Uburezi Bwana Joseph Nsengimana aho asimbuye Bwana Gaspard Twagirayezu wahinduriwe inshingano.
Impinduka za w’Uburezi, zatangajwe mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Nzeri 2024, binyujijwe mu itangazazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Iintebe.
Iri tangazo ryerekana ko Joseph Nsengimana yagizwe Minisitiri w’Uburezi agasimbura uwarusazweho Gaspard Twagirayezu, nawe wahise agirwa umuyobozi mukuru w’Urwego rushizwe isanzure.
Perezida Paul Kagame kandi yanahaye inshingano nshya Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo Nelly Mukazayire , we akaba yasimbuye Niyonkuru Zephanie waruherutse kwerekwa imiryango imusohora muri Guverinoma.
Uyu Nelly Mukazayire mbere y’uko ahabwa izi inshingano zo kuba Umunyamabanga Uhoraho muri MINISPORTS,akaba yari asazwe ari Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB.
Bwana Joseph Nsengimana akaba na Minsitiri mushya w’Uburezi, asazwe afite ubumenyi buhagije mu bijyanye n’uburezi kubera koasazwe ayobora ikigo Mastercard Faundation kizwi cyane mu iterambere ry’uburezi bushingiye ku ikorana buhanga.
Bwna Nsengimana Joseph kandi yakoze mukigo cy’Abanyamerika cya Intel Corporation akaba yari Umuyobozi Nshigwabikorwa ushizwe Politiki n’ingamba ndetse n’imikoranire mpuzamahanga.muri iki kigo, Nsengimana icyo yashyiraga imbere kuruta ibindi ni ugukorana na za Mminisiteri z’Uburezi ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu gukoresha no kuzamura ikoranabuhanga mu ireme ry’ubuzima.
Yanditswe na Nsengimana Donatien
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show