English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

DRC: Ingabo za FARDC zahawe imyitozo ihambaye hagamijwe gutsinsura umutwe wa M23.

Ingabo za Loni ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (MONUSCO) zahaye imyitozo ikarishye igisirikare cya Congo, hagamijwe kwirukana burundu umutwe wa M23 ku butaka bw’ik’igihugu.

Aba basirikare bahawe ubumenyi budasazwe  mu bijyanye n’urugamba by’umwihariko  mu guhiga umwanzi, tekiniki z’urugamba, ndetse no kwirwanaho bakoresheje ingufu z’umubiri n’amayeri y’ubutasi n’ibindi.

Ni mu  gihe kandi batojwe uko bagomba gushikama imbere y’umwanzi, n’uburyo bwose bukoreshwa mu guca intege uwo bahanganye, kugira ngo barusheho kugira imbaraga mu rugamba.

Izi ngabo kandi zibukiijwe ko ibyo bigishijwe bigomba gushyirwa mu bikorwa ku mirongo y’imbere, kuko bizeweho ubushobozi, ubukaka, n’ubumenyi bwo gutumura umutwe wa M23 mu bice ukomeje kwigwizaho, bityo bakarushaho gutanga umusanzu mu kugarura amahoro.

Basabwe kandi gutinyura no guha ubumenyi bagenzi babo, biganjemo aba Wazalendo, bumva urugamba ruhinanye, bagakuramo akabo karenge, bigatanga icyuho cyo gukubitwa na M23 amanywa n’ijoro.

Amakuru avuga ko ingabo za MONUSCO yabibukije ko umutwe waM23, ufite imyitozo yo kurwego rwo hejuru, ubumenyi buhagije bw’urugamba, ibikoresho bihambaye, imbaraga n’imyitozo ijyanye na buri kimwe, bityo koicyo basabwa ari ugushikama bagakoresha ubunararibonye bakuye muri iyi myitozo, kugira ngo barusheho kugira ubushobozi mu guhangana n’umwanzi wabo.

Kugeza ubu, imirwano ikomeye imaze iminsi ibera muri Teritwari ya Walikale, aho inyeshyamba ziyobowe na Gen Sultani Makenga zikomeje kwigarurira uduce dutandukanye, ndetse muri aka gace hakaba haratikiriye abasirikare benshi ba FARDC, FDLR, SADC, Ingabo z’Abarundi, Abacanshuro b’abazungu na Wazalendo.  

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

FARDC yatakambiye abana bahoze mu nyeshyamba ngo baze kuyifasha kwigaranzura umutwe wa M23.

Igisirikare cy’u Burusiya cyatangaje ko cyahanuye indege ya Ukraine, cyinivugana ingabo 410.

Mozambique Imfungwa 1500 zatorotse gereza kubera imyigaragambyo ihambaye.

DRC: Inyeshyamba za M23 ziri mu byishimo nyuma yo kubona Igifaru yise impano ya Noheli.

Igitero cy’ingabo za Ukraine cyahitanye abantu batanu mu Burusiya.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-03 08:52:16 CAT
Yasuwe: 73


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/DRC-Ingabo-za-FARDC-zahawe-imyitozo-ihambaye-hagamijwe-gutsinsura-umutwe-wa-M23.php