English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

DRC: Inyeshyamba za M23 ziri mu byishimo nyuma yo kubona Igifaru yise impano ya Noheli.

Inyeshyamba za M23 ziri mu byishimo nyuma yo kubona Igifaru yise impano ya Noheli ikesha Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo [FARDC] n’ihuriro bafatanya.

Nyuma y’imirwano imaze igihe muri Teritwari ya Lubero, umutwe wa M23 watangaje ko wambuye igifaru FARDC.

Icyi gifaru cyerekanwe n’umuvugizi w’Igisirikare cy’uyu mutwe kuri uyu wa 23 Ukuboza 2024, Lt Col Willy Ngoma wanashimiye Perezida Félix Antoine Tshisekedi ku bw’iyo mpano.

Willy Ngoma yifashishije urubuga rwe rwa X aho yashyize ifoto ya kiriya kimodoka cy’intambara, yanditse ati “[…] turashimira Fatshi (Tshisekedi) ku bw’iki gifaru cy’intambara. Muzane moteri turiteguye.”

Amakuru avuga ko iki gifaru ingabo za Leta ya RDC zagitaye mu bice bya Teritwari ya Lubero, nyuma yo gucanwaho umuriro n’inyeshyamba za M23.

Impande zombi zari zimaze ibyumweru birenga bitatu zirwanira muri iriya Teritwari, aho M23 yamaze  kwigarurira uduce dutandukanye kandi dukomeye.

Ku wa Mbere imirwano kandi yubuye i Kibumba ho muri Teritwari ya Nyiragongo, nyuma y’igihe kirekire imirwano muri aka gace kari mu bilometero bike uvuye mu mujyi wa Goma yarahagaze.



Izindi nkuru wasoma

Yarekuwe nyuma yo kumara imyaka ine mu gihome azira gutuka Imana gusa ngo ubwoba ni bwose.

Byiringiro Lague nyuma yo gutandukana na Sandvikens IF ashobora kwisanga muri Rayon Sports.

Yakoze impanuka arapfa: Menya inkuru y’incamugongo yaburijemo ibyishimo by’ibirori by’ubukwe.

Amahano: Inkuru irambuye ku umugore wafashe nyina arimo gutanga ibyishimo ku mugabo we.

General Muhoozi yagaragaje amarangamutima ye nyuma y’urupfu rw’umusirikare wiyahuye.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-24 10:12:57 CAT
Yasuwe: 33


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/DRC-Inyeshyamba-za-M23-ziri-mu-byishimo-nyuma-yo-kubona-Igifaru-yise-impano-ya-Noheli.php