English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

DRC yashikirijwe abasirikare bayo babiri ndetse n’umurambo

Kuwa kane tariki ya 18 Mutarama 2024 Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yasubijwe abasirikare bayo babiri ndetse n’umurambo w’umusirikare warasiwe ku butaka bw’u Rwanda igihe abo basirikare bagerageza ga kwinjira mu buryo butemewe n’amategeko.

Uyu muhango wabereye ku mupaka uhuza ibihugu byombi wo mu Karere ka Rubavu,abo basirikare bakiriwe n’ingabo za FARDC ndetse umurambo ujyanwa mu bitaro bya gisirikare biri i Goma.

Tariki ya 16 Mutarama 2024 nibwo mu masaha ya saa kumi nimwe za mugitongo mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rubavu  harashwe umusirikare umwe wa DRC nyuma yo gushaka kurasa yifashishije imbunda yo mu bwoko bwa Ak-47 yari afite hanyuma abandi babiri batabwa muri yombi.

Nyuma yaho ubuyobozi bw’ingabo za RDC bwatangaje ko bwifashishije umuryango ushinzwe kugenzura imipaka y’ibihugu EJMV kugirango babashe gusubizwa abasirikare bayo.

Ibi bibaye mu gihe umutekano hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo utifashe neza kubera ko RDC ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bw’icyo gihugu.



Izindi nkuru wasoma

Perezida Kagame yibukije abayobozi bashya gukorana kugirango buzuze neza inshingano

Menya uko abagize Guverinoma batoranywa ndetse n'uburyo barahira

Abasirikare 100 ba RDF basoje amahugurwa yo kurinda abayobozi bakuru(Amafoto)

Abapolisi 50 basoje amahugurwa yo kurinda abayobozi bakuru

Mfite ibyishimo byo kongera kubayobora-Perezida Kagame nyuma yo kurahira



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-01-19 07:55:30 CAT
Yasuwe: 272


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/DRC-yashikirijwe-abasirikare-bayo-babiri-ndetse-numurambo.php