English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida Kagame yibukije abayobozi bashya gukorana kugirango buzuze neza inshingano

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yasabye abayobozi bashya muri Guverinoma gukorana ndetse no gusuzuma imikorere nka kimwe mu bigena iterambere rishingiye ku miyoborere inoze. 

Ibi Umukuru w'Igihugu yabivugiye mu Nteko Ishinga Amategeko ubwo yakiraga indahiro z'abagize guverinoma kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Kanama 2024.

Mu ndahiro Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye harimo iz’abaminisitiri 21 ndetse n'Abanyamabanga ba Leta 9 muri Minisiteri zitandukanye.

Dr. Doris Picard Uwicyeza nawe ni umwe mu barahiriye inshingano nshya yashinzwe zo kuyobora Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoboyoborere (RGB).

Mu butumwa Perezida Kagame yahaye aba bayobozi bashya muri Guverinoma, yabibukije ko manda nshya ari iyo kunoza ibyakozwe ndetse hagasuzumwa ku mikorere ijyanye no gukosora ibitaragenze neza.

Perezida Kagame yasabye aba bayobozi kandi kubyaza umusaruro ibyo bafite mu rwego rwo kuzuza inshingano barahiriye.

Umukuru w'Igihugu kandi yagaragaje ko nubwo hari aho u Rwanda rumaze kugera mu nzego z'imiyoborere ndetse n'iterambere rusange ry'Igihugu, ko ibyo bitakabaye impamvu yo kwirara.

Perezida Kagame kandi yongeye kwitsa ku ngingo yo guhuza imikoranire n'inzego zitandukanye, ndetse aha ashimangira ko nta terambere ry'Igihugu ryashingira ku muntu umwe ku giti cye.

Perezida Kagame kandi yahamagariye abayobozi gukora bashyira imbere inyungu z'umuturage ku isonga y'ibimukorerwa, no kurushaho gusobanukirwa neza inshingano zabo ndetse n'ibyo bagomba umuturage.

Mu barahiye kuri uyu wa Mbere, batatu muri bo nibo bashya muri Guverinoma aribo; Sebahizi Prudence, Minisitiri w'ubucuruzi n'Inganda, Amb. Christine Nkulikiyinka, Minisitiri w'abakozi ba Leta n'Umurimo ndetse na Richard Kayishema, Minisitiri wa Siporo.



Izindi nkuru wasoma

Perezida Kagame yakiriye Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo.

Abataka bashya ba APR FC Hakim Kiwanuka na Denis Omedi barebye umukino wabahuje na Marine FC.

Afande Kagame aramutse ampaye ubutaka muri Kigali nahubaka Hoteli -Gen. Muhoozi.

Perezida Paul Kagame yashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bantu b’intangarugero -Gen.Muhoozi.

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée yashinje Madjaliwa gukorana n’abapfumu.



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-08-20 09:10:01 CAT
Yasuwe: 109


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-Kagame-yibukije-abayobozi-bashya-gukorana-kugirango-buzuze-neza-inshingano.php