English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Daniella na James bibarutse Umukobwa

 

Umuryango w’abaramyi bakunzwe cyane mu Rwanda, James na Daniella, bari mu byishimo nyuma yo kwibaruka umwana w’umukobwa wa gatatu.

Ibi byishomo babisangije ababakurikira ku rubuga rwa Instagram kuri iki Cyumweru tariki 31 Mutarama 2021, aho bavuze ko bibarutse umwana w’umukobwa akaba ari ubuheture.

Ati “ Dutewe ishema no kwakira inseko nziza n’amaboko mashya yumwana w’umukobwa wo gususurutsa umunsi wacu, guterura no gukunda.”

Bifashishije kandi amagambo yo muri Zaburi 127:3 ahagira hati “ Dore abana ni   umwandu uturuka ku Uwiteka imbuto z’inda ni zo ngororano atanga.”

Uyu mwana w’umukobwa ni uwa gatatu James na Daniella bamaze kubyarana. Imfura ni umuhungu, ubuheta akaba umukobwa.

James na Daniella ni abaririmbyi bakunzwe cyane mu bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Bamenyekanye cyane mu ndirimbo nka “Mpa Amavuta”, “Narakijijwe”, “Hembura” n’izindi nyishi.



Izindi nkuru wasoma

Umukobwa wavugishije benshi ubwo yakorwagaho na The Ben yavuze uko byagenze

Akajwi keza k'umukobwa gatumye umusaza w'imyaka 69 asaza asabiriza

Umukobwa yashatse kwiyahura nyuma yo kubwirwa ko ari umushitsi ariko amaze ukwezi abana n'umusore

Umukobwa wa Perezida Paul Biya yakoze ibyemeza ko ari umutinganyi

Nyamasheke:Umukobwa w'imyaka 16 wigaga muri GS Mushungo yarohamye mu Kivu



Author: Yves Iyaremye Published: 2021-02-01 15:19:17 CAT
Yasuwe: 1634


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Daniella-na-James-bibarutse-Umukobwa.php