English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Diamond yashyize hanze amafoto wambaye ingofero aherutse kwambikwa Perezida Magufuli


Ijambonews. 2020-09-11 08:56:09

Umuhanzi Diamond Platnumz wamamaye mu muziki wo muri Africa y’iburasirazuba no hanze yayo by’umwihariko mu gihugu cye cy’amavuko cya Tanzania yibutse ibihe byiza ubwo yahabwaga ingofero na Perezida Magufuli.

Ni ingofero y’ishyaka rya CCM umuyobozi wa Tanzania John Pombe Magufuli yamuhaye ubwo yari mu bihe byo kwiyamamaza ahitwa Mwanza, kuri stade ya Kirumba, gusa Diamond Platnumz yakomeje kwibazwaho ubwo yongera kwiyerekana ayambaye abanya Tanzania n’abakunzi be bibaza icyo yashakaga gusobanura.

Icyo gihe Diamond Platnumz yasusurukije abari muri stade yambaye imyenda iri mu mabara y’umuhondo ari kumwe n’ababyinnyi be, biza kurangira umukandida yamamazaga amukuriye ingofero yongeye kwiyerekana ayambaye.

Ifoto Diamond Platnumz yashyize hanze yambaye ingofero yahawe na Magufuli Diamond abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagaragaje ko yishimiye iyi mpano yahawe n’umukuru w’igihugu maze agira ati "Urakoze cyane Bwana Perezida Dr. John Pombe Magufuli ..

iyi ingofero isobanuye byinshi kuri njye n’urubyiruko rwose rufite inzozi zitandukanye mu buzima ....

Urakoze ku buyobozi bwawe bwo gukunda igihugu budufasha kugera ku ntego zacu." Nyuma yo guhabwa iyi ngofero Diamond yagaragaje amashusho ari kuyishyira mu kabati asanzwe ashyiramo ibihembo bitandukanye yagiye ahabwa muri muzika.

Umubano wa Perezida Magufuli na Diamond Platnumz urashimishije kuko kuwa kabiri tariki 31 Ukuboza 2019,ubwo Diamond, yari yakoreye igitaramo gikomeye Kigoma ku ivuko,ageze hagati yifashishije telefoni ya Hmphrey Pole ahamagara Perezida Magufuli.

Yabanje kubaza abari bitabiriye igitaramo niba bakunda Perezida Magufuli bose bahanika amajwi bavuza n’akaruru k’ibyishimo bagaragaza kwishimira Perezida wabo.

Perezida Magufuli avugana na Diamond kuri telefoni, yashimiye abaturage ba Kigoma anabifuriza umwaka mushya muhire wa 2020, ababwira ko abakunda. Yabwiye Diamond ko amukunda cyane by’umwihariko indirimbo ze amwifuriza imigisha, ishya n’ihirwe kuri we n’abaturage ba Kigoma.

Magufuli yavuze ko yifuzaga kwitabira iki gitaramo ariko ko bitewe n’ishingano atabonetse yohereje intumwa.

Yabwiye abaturage ba Kigoma kandi ko agikomeye ku isezerano ryo kububakira umuhanda w’ibirometero 310 wa kaburimbo.

Yagize ati “Ndagira ngo ubwire abaturage ba Kigoma ko ntabibagiwe umuhanda wabo w’ibirometero 310 uturuka aho Kigoma kugera Nyakanazi, ugiye gushyirwamo kaburimbo vuba aha.

Ndagira ngo ngushimire cyane navuga ngo, murakoze”. Tariki 13 Werurwe 2017 Perezida Magufuli yatunguye Diamond ari mu kiganiro cyitwa 360 kuri Televiziyo Clouds TV amuhamagara kuri telefoni.

Iki gihe Diamond yavugaga ku ntangiriro y’umuziki we ndetse n’icyerekezo afite.

Magufuli yashimye Diamond ku bw’intambwe yateye mu muziki amwizeza ko azakomeza gushyigikira uruganda rw’umuziki n’urwa cinema.

Yamushimiye kandi kuba arushaho kumenyakanisha Tanzania binyuze mu muziki. Kuva mu 2015 Perezida Magufuli ari ku butegetsi yagiye agaragaza gushyigikira umuziki wa Tanzania.

Mu Ukwakira 2019 yasabye Rajab Abdul Kahali [Harmonize] kwiyamamariza kuyobora kamwe mu turere dutandatu tugize Intara ya Mtwara muri Tanzania.

Yavuze ko yanyuzwe kandi yakunze indirimbo Harmonize yakoze akayimwitirira avugamo iterambere rya Tanzania rirangajwe imbere nawe.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo uyu muhanzi yerekanye byinshi mu bikorwa by’iterambere Tanzania imaze kugeraho ku ngoma ya Perezida Magufuli.

Yaririmbye kandi ashima Imana yabahaye umuyobozi mwiza, avuga ko bifuza gukomeza gutera imbere umunsi ku munsi.

Diamond Platnumz aheruka kuvugwa ko arimo gutegura gushyingiranwa n’umukobwa w’umunyarwandakazi gusa uyu muhanzi ntacyo yabitangajeho ndetse n’umukobwa bivugwa ko bari kwitegura kubana ntabwo azwi gusa bivugwa ko ari ukomoka mu miryango ikomeye mu Rwanda.

Diamond yambaye ingofero yambutswe na Perezida Magufuli



Izindi nkuru wasoma

Perezida Paul Kagame yashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bantu b’intangarugero -Gen.Muhoozi.

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée yashinje Madjaliwa gukorana n’abapfumu.

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yabonye Imana n’amaso ye.

Uwatakambiye Perezida Kagame RIB yamunyomoje ndetse ivuga ko ari mu bahunze Igihugu.

Perezida Kagame yashimiye Abanyarwanda uruhare rwabo bagize mu iterambere ry’Igihugu.



Author: Ijambonews Published: 2020-09-11 08:56:09 CAT
Yasuwe: 752


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Diamond-yashyize-hanze-amafoto-wambaye-ingofero-aherutse-kwambikwa--Perezida-Magufuli.php