English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Diane Rwigara yagarutse kuri Raporo zigaragaza ko ubukungu bw'u Rwanda buri kwihuta

Daine Rwigara umwe mu bagore bagerageje kwiyamamaza ku mwanya w'umukuru w'igihugu mu 2017 ariko kandidatire ye ntiyemerwe kubera ko yari itujuje ibisabwa nkuko byatangajwe na komisiyo y'igihugu ishinzwe amatora mu Rwanda, yakomoje kuri Raporo zigaragaza ko ubukungu bw'u Rwanda burushaho kuzamuka mu myaka 30 ishize.

Diane yabajijwe n'umunyamakuru wa BBC ati" Ubukungu bw'u Rwanda ibigo mpuzamahanga bigaragaza ko buzamuka neza, wowe si uko ubibona?

Diane Rwigara yasubije iki kabazo muri aya magambo; Ibigaragara ku mpapuro n’ibiri ku rubuga hari igihe usanga harimo itandukaniro.

Yego koko usanga mu gihugu cyacu hari amagorofa maremare, hari isuku, umujyi uragaragara neza cyane kandi biba bikenewe na byo, ni byiza, ariko ugasanga hari abantu benshi bakiri mu bukene, ugasanga hari abantu benshi badashobora kugera ku byo bifuza kuko nta mikorere urebye ihagije ihari.

Kandi burya mbere yo kuvuga ibindi byose, abantu bagomba kubanza kubona ibibatunga. Tuvuga ibi bya politike n’ibindi ariko ibyo byose ntiwabivuga utariye. Ni yo mpamvu icyo nshyize imbere ari ukuzamura imibereho y’abaturage mbere na mbere.

Diane yanakomoje ku mpamvu yatumye amara igihe kinini atagaragara muri politike kandi anavuga ko bitazagira ingaruka mu kwiyamamza kwe mu gihe kandidatire ye yaba yemewe.

Ati"  Nibaza ko bitazangora kuko iyo usobanuye ikintu neza umuntu aracyumva, kandi burya iyo igihe kigeze ko abantu bumva ikintu baracyumva, ushobora no kugisobanura igihe kirekire ariko iyo igihe kitaragera ko ibintu bijya mu bikorwa ugasanga ntacyo bitanze."

Kuba maze igihe kirekire ntavuga, ntagaragara, si uko nari nicaye ahubwo ni uko rimwe na rimwe ari byiza guceceka ugatuza, ukiga ikibuga, kuko burya nubwo tuba dusaba abandi guhinduka, nubwo tuba dusaba leta yacu kugira ibyo ihindura, burya n’umuntu ku giti cye haba hari ibyo akeneye guhindura.



Izindi nkuru wasoma

Imibiri y’Abasirikare 14 baguye muri Congo yanyujijwe mu Rwanda na Uganda mbere yo kugezwa iwabo.

Impunzi z’Abanyarwanda 113 zahungutse.

Icyakurikiyeho nyuma yuko Perezida Trump asinye itegeko rikumira abakinnyi bihinduje ibitsina.

Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije iy’u Budage ku rupfu rwashenguye benshi.

Abanyeshuri 17 baburiye ubuzima mu nkongi y’umuriro.



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-05-20 06:53:34 CAT
Yasuwe: 121


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Diane-Rwigara-yagarutse-kuri-Raporo-zigaragaza-ko-ubukungu-bwu-Rwanda-buri-kwihuta.php