Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije iy’u Budage ku rupfu rwashenguye benshi.
Guverinoma y’u Rwanda yohereje ubutumwa bwo kwihanganisha Guverinoma y’u Budage ku bw’urupfu rwa Horst Köhler, wabaye Perezida w’iki Gihugu, witabye Imana ku ya 01 Gashyantare 2025.
Ubu butumwa bwanyujijwe muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, bwagaragaje agahinda gakomeye ku gihugu cyose. Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko yifatanyije n’umuryango wa Nyakwigendera Horst Köhler, ndetse na Guverinoma y’u Budage muri ibi bihe by’akababaro.
Mu butumwa bwayo, Guverinoma y’u Rwanda yashimangiye uruhare Perezida Horst Köhler yagize mu guteza imbere umubano hagati y’u Budage n’Afurika, by’umwihariko n’u Rwanda, ivuga ko ibyo bikorwa bye bizahora bibahora mu mitima.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki 05 Gashyantare 2025, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Mukeka Clémentine, yasuye Ambasade y’u Budage mu Rwanda, aho yanditse mu gitabo cy’icyunamo, yihanganisha iki gihugu ku byago cyagize byo kubura uwigeze kukibera Perezida.
Horst Köhler, witabye Imana afite imyaka 81, yari amaze igihe gito arwaye. Yayoboye u Budage hagati ya 2004 na 2010, akaba azwiho ubunararibonye n’ubuzobere mu bijyanye n’ubukungu.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show