Dore ibyago bikomeye biterwa n’imiti ikoreshwa mu kudefiriza umusatsi
Ni umubare munini w’abagore bashimishwa no kubona umusatsi wabo usa neza bitewe n’uburyo basizwe amavuta mu musatsi wabo maze ugasigara unyerera kandi ubengerana, gusa ubushakashitsi bugaragaza ko ariya mavuta akoreshwa ashobora gutera kanseri yo mu bwonko ndetse no gutuma umuntu ajya akunda kwibagirwa cyane bigararira buri wese.
Ikigo gishinzwe ubushakashatsi mu buvuzi cyo muri Kenya (Kenya Medical Reseach Institute/KEMRI) nicyo cyagaragajeko muri iyo miti yifashishwa mu kedefuriza umusatsi haba harimo icyinyabutabire cyitwa ‘formaldehyde’ ndetse n’ibindi binyabutabire bitandukanye byose hamwe bikaba ari 11 kandi byose bika beteye inkeke ku bantu babikoresha.
Muri ibyo binyabutabire 11, umunani byagaragaye mu bwoko bw’imiti ikoreshwa mu guhindura umusatsi, abenshi bazi nka Produits (Hair Relaxes) ubwoko butandatu muri ubwo bwoko umunini, bwose bukorerwa muri Kenya,mu gihe ubundi bwoko bubiri nabwo bwifitemo icyo cyinyabutabire bugera muri Kenya buturutse muri Ugannda na Afurika y’Epfo.
Niyo mpamvu ubwo bushakashatsi bwibanze mu gace ko muri Kenya ahazwi nka Embu Country,gusa icyatangaje abakoze ubwo bushakashatsi ni ukubona umubare w’abarwayi ba kanseri urushaho kwiyongera muri ako gace ndetse no mu murwa mukuru Nairobi aho bakunda gukoresha cyane ayo mavuta.
Ntabwo ari ubu bushakashatsi gusa bwemeje ibyo kuko ibyo bihuriweho n’ubundi bushakashatsi bwakozwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’ubwakorewe muri Ghana ,bwagaragaje ko gukoresha zimwe mu miti ihindura uruhu,ihindura umusatsi ‘Hair Dyes bakunze kwita tentile bishobora kongera amahirwe yo kwandura kanseri y’ibere.
Ubwo bushakashatsi bwakorewe ku bantu 336 b’igitsinagore bari hagati yimyaka 15-50,maze babazwa ibibazo bitandukanye ndetse nyuma bemera no kugura ubwo bwoko umunini bw’imiti ikoreshwa mu kudefiriza imisatsi.
Abakora ubushakashatsi batangiye kureba urutonde rw’ibintu byanditse inyuma yiyo miti ariko amakuru y’ubushatsi agaragaza ko hari bimwe mu binyabutabire byahishwe ariko bikaba nabyo biba biri muri iyo miti.
Abakora ubwo bushakashatsi basabyeko amabwiriza agenga ibijyane n’ikorwa ry’iyo miti agomba kuvugururwa kuburyo bwihutirwa kuko bitera ikibazo gikomeye ku buzima bw’abayikoresha.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show