English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nagombaga gukora ibikomeye kugira ngo nitwe ukomeye - Umunyezamu Ntwari Fiacre.

Umukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Aamavubi), Ntwari Fiacre  witwaye  neza kumukino  banganijemo u Rwanda rwanganijemo  na Nigeria 0-0, mu gushaka itike y’igikombe  cya Africa 2025 cyizabera muri Maroco umwaka utaha.

Ntwari Fiacre avuga ko ku ruhanderwe  yagombaga kwerekana icyo ashoboye nk”umukinnyi ukomeye ndetse  ukina muri champiyona ikomeye .

 

Uyu musore w’imyaka 24 y’amavuko  usazwe akina muri Afurica  y’Epfo, yabitangaje kuri uyu wa kabiri  nyuma yo gukuramo amashoti  arenga icyenda   akomeye yose akaba yaraganaga mu izamu,  aho yaterwaga n’abakinnyi ba Nigeria  ibi bikaba byerekana ko ari umukinnyi ukomeye kandi ufite ubuhanga  budasanzwe.

Ati:”Nakinaga n’ikipe ikomeye bisobanuye ko nange nagombaga kwerekana  ubushongore n’ubukaka  mfite  cyane ko nkina mu ikipe nziza, icyo rero  cyaramfashije  kumva ko umukino wanjye wa mbere kuri Stade Amahoro  ngomba  kuba udasazwe  kandi nabigeze ho ndashima Imana .’’

Ntwari Fiacre  mu minota 97 ahanganye n’abarutahizamu b’ibikoko ba Nigeria  n’abandi bakinni bayo bakomeye ,izamu rye ryatewemo amashoti 20 harimo 9 yaganaga mu izamu  akaba yarayakuyemo yose  byumwihariko  harimo amashoti umunani yaterewe  mu rubuga rw’amahina rwe.

 

Ntwari Fiacre  mbere y’uko ava mu Rwanda, yakiniye amakipe atandukanye  harimo Intare FC,APR FC,Marines FC ndetse na AS Kigali akaba ari nayo yamubereye urufunguzo  rumufungurira amarembo  yo muri  Kaizer Chiefs ibarizwa  muri Afurika y'Epfo.

 

 



Izindi nkuru wasoma

Nagombaga gukora ibikomeye kugira ngo nitwe ukomeye - Umunyezamu Ntwari Fiacre.

Perezida Kagame yibukije abayobozi bashya gukorana kugirango buzuze neza inshingano

Ingabo za Ukraine zafashe umujyi ukomeye w'u Burusiya

Donald Trump yashinje Kamala Harris kugira ivangura

Israel yivuganye komanda ukomeye w'umutwe wa Hezbollah



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-11 13:28:16 CAT
Yasuwe: 16


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Nagombaga-gukora-ibikomeye-kugira-ngo-nitwe-ukomeye--Umunyezamu-Ntwari-Fiacre.php