English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Dore impamvu igiye gutuma Tshisekedi yitirirwa umuhanda wo muri Tchad 

Perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo Felix Antoine Tshisekedi agiye kwambikwa umudari w'ishimwe ndetse yitirirwe umuhanda kubera uruhare yagize nk'umuhuza mu bibabazo bya politike byahoze mu gihugu cya Tchad mu myaka yashize.

Ibi ni ibyatangajwe ku wa Mbere tariki ya 10 Kamena na Minisitiri wa DRC ushinzwe ubufatanye bw'Akarere iki gihugu giherereyemo ubwo yakirwaga na Perezida Felix Tshisekedi.

Aba bombi bahuye nyuma y'urugendo rwa Minisitiri Didier Mazenga wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo aheruka kugirira muri Tchad.

Perezidansi ya DRC yatangaje ko Mazenga ubwo yahuraga na Tshisekedi yamugejejeho raporo y'umusaruro ubuhuza bwe bwagezeho mu bibazo byo muri Tchad mbere yuko muri iki gihugu habamo amatora yasize Gen Mahamat Idriss Deby Itno wari ukiyoboye mu nzibacyuho atorerwa kuba Perezida mu buryo bwemewe n'amategeko.

Mazenga aganira n'ikinyamakuru Politico cyo muri Congo yatangaje ko kubera uruhare Tshisekedi yagize mu gukemura ibibazo muri Tchad ubu afatwa nk'umwami ndetse nk'intwari muri icyo gihugu bityo akaba agomba kwambikwa umudari w'ishimwe ndetse akitiriwa n'umuhanda.

Tchad irategenya gushimira Perezida Tshisekedi mu gihe abandi bavuga ko yananiwe gukemura ibibazo byo mu gihugu cye birimo iby'umutwe wa M23 umaze igihe urwanira mu Burasirazuba bw'icyo gihugu ndetse n'umubare munini w'abaturage bari kwicwa n'inzara kubera ikibazo cy'intambara cyabaye karande muri icyo gihugu.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA III UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU

ITANGAZO RYA CYAMUNARA II UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU

DRC: Perezida Tshisekedi kera kabaye avuze ikihishe inyuma y’imfungwa zapfiriye muri Makala.

DRC: Amasu n’ibiturika byinshi byongeye kumvikana muri Rutshuru.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-11 06:22:18 CAT
Yasuwe: 188


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Dore-impamvu-igiye-gutuma-Tshisekedi-yitirirwa-umuhanda-wo-muri-Tchad-.php