English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Dore impamvu isigaye ituma abakobwa binjira mu bwangavu imburagihe n'ingaruka zabyo

Mu myaka za mirongo ishize, abahanga muri siyanse ku isi bakomeje guterwa impungenge n’ibimenyetso byerekana ko abakobwa bagenda binjira mu bwangavu imburagihe ugereranyije n’ibiragano byabanje.

Kuva ku gihe babonera imihango yabo ya mbere, kugera ku kumera amabere, izi mpinduka ziranga intangiriro y’ubwangavu birasa n’aho zirimo kugenda ziza mbere.

Urugero, bibarwa ko abakobwa bo muri Amerika uyu munsi batangira kujya mu mihango imyaka ine mbere kurusha abo mu myaka 100 ishize.

Abahanga bo muri Korea y’epfo bavuze batanga imiburo ko uburyo umubare w’abakobwa bagaragaza ibimenyetso by’ubwangavu kare cyane kumera amabere cyangwa kujya mu mihango batarageza imyaka 8  wikubye inshuro 16 hagati ya 2008 na 2020.

Audrey Gaskins, umwalimu kuri Emory University i Atlanta muri Amerika, ati: “Turimo no kubona ko uku kugabanuka kw’imyaka yo kujya mu bwangavu kuri no kwigaragaza mu bo mu byiciro byo hasi mu bukungu(abakene).

Audrey yongeraho ati"bifite ingaruka z’igihe kirekire ku buzima”.

Muri Gicurasi (5), imibare mishya yerekanye ko abakobwa bavutse hagati ya 1950 na 1969 batangiye kujya mu mihango bari ku kigereranyo cy’imyaka 12.5, iyi myaka yaramanutse igera kuri 11.9 ku kiragano cyavutse mu ntangiriro z’imyaka ya 1990 na 2000.

Abashakashatsi nka we bafite impungenge ko gutangira ubwangavu hakiri kare bishobora gutera ingaruka zikomeye mu gihe umuntu ari mukuru.

Amakuru mashya avuga ko bitagabanya gusa igihe cy’uburumbuke, cyangwa ngo bibinjize mu gucura imbyaro hakiri kare gusa, ahubwo binagabanya igihe cyabo cyo kubaho.

Kujya mu bwangavu imburagihe bimaze guhuzwa kenshi no kwiyongera kw’ibyago by’indwara zirimo cancer y’amabere, cancer y’imirerantanga, n’ibindi bimenyetso nk’umubyibuho ukabije, diyabete yo mu bwoko bwa kabiri, n’indwara z’umutima.

Abahanga muri siyanse baracyashaka kumenya impamvu ibi bibaho, ariko Brenda Eskenazi, inzobere mu buzima bw’abantu yo muri University of California ivuga ko hari ubuhanga bumwe buvuga ko; Iyo uturemangingo tw’umubiri duhuye mu gihe kirekire n’imisemburo y’igitsina nk’iyitwa estrogen, ibi bishobora kongera ibyago by’ibibyimba kuko iyo misemburo ubundi ituma uturemangingo dukura.

Eskenazi ati: "Hari izindi ngingo zigaragaza ko kumara igihe kirekire imisemburo irimo gukora byongera ibyago bya cancer zo mu myanya myibarukiro."

Inyigo nyinshi zakozwe mu myaka itatu ishize zagaragaje indi mpamvu, itunguranye itangaje nayo ishobora kuba nyirabayazana yibi byose biri kuba.

Byinshi kuri ubu bushakashatsi byakozwe n’abahanga bo muri Korea y’Epfo, mu mijyi ya Seoul, Busan, na Incheon iri mu mijyi 100 ya mbere ku isi ibamo imyuka ihumanye.

Inyigo iherutse gutangazwa na Ewha Womans University y’i Seoul yagaragaje ukwisubiramo gukomeye kw’isano hagati yo guhumeka imyuka mibi ifite aho ihuriye no kujya mu bwangavu imburagihe.

Imwe mu myuka mibi byabonetse ko ibitera irimo sulfur dioxide, nitrogen dioxide, carbon monoxide na ozone. Iyi yose igezwa mu kirere n’ibyuka imodoka zirekura hamwe n’imyanda n’imyuka biva mu nganda.

“Gusa iki kibazo nk'icyo, kandi gishobora guterwa n’impamvu zinyuranye zirimo ibinyabutabire bihumanya biri mu mwuka, umubyibuho ukabije, n’ibibazo by’imitekerereze, bihura bikagabanya imyaka yo kwinjira mu bwangavu.”



Izindi nkuru wasoma

Rusizi:Mu ngo 1000 zabanaga mu makimbirane izisigaye ni 400

Dore icyatumye Muhadjiri yifatira kugahanga abafana ba APR FC

Guverinoma ya 2017-2024 isigaranye 9% gusa by'abatangiranye nayo,dore ibindi byayiranze

VAVA wamamaye nka Dore imbogo yaguye ku Kibuye

RAB yavuze impamvu umusaro w'ubuhinzi w'igihembwe cya 2024 A wiyongereye toni 316



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-06-17 19:00:06 CAT
Yasuwe: 231


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Dore-impamvu-isigaye-ituma-abakobwa-binjira-mu-bwangavu-imburagihe-ningaruka-zabyo.php