English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Hadutse indwara y’amayobera mu kigo cy’ishuri iri kwibasira abakobwa gusa, harakekwa amadayimoni.

Mu Rwunge rw’Amashuri Saint Jean Paul II NAWE mu Murenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana, haravugwa indwara imaze gufata abana b’abakobwa ituma batitira igice cy’umubiri cyo hasi, ntibabashe kugenda no guhagarara, aho bamwe mu baturage bavuga ko bishobora kuba ‘ari amadayimoni’.

Iyi ndwara bise ‘Tetema’ imaze gufata abana b’abakobwa batandatu, bamwe mu bayirwaye barwariye mu ngo, uyirwaye atitira ku gice cy’umubiri cyo hasi.

Abaturage n’abanyeshuri bafashe iyi ndwara nk’icyorezo ndetse basobanura  uko yaje.

Umwe yagize ati ”Nafashwe ku Cyumweru numva mu ntege hari kundya. Ku wa Mbere ngiye ku ishuri bigeze ikigoroba kwicara mu ishuri birananira.”

Uyu munyeshuri avuga ko iyi ndwara atari iyo kujyana kwa muganga. Ati “Ntabwo bivuza ibi ngibi. Ibi ngibi birikiza. Hari imiti nyine bagukandisha byakwanga ukajya kwa muganga bakagutera inshinge, ariko njye bari kunkanda ndikoroherwa.”

Undi munyeshuri urwaye iyi ndwara, na we yagize ati ”Nangiye mfatwa n’umugongo,  mpagurutse birananira nkajya mpora ndyamye ntabasha no guhaguruka. Uratitira ukumva utabasha no kugenda hari n’igihe biguhekenya.”

Umuyobozi w’iri shuri, Kagoyire Francine yabwiye RADIOTV10  ari na ho dukesha iyi nkuro ko iyi ndwara yabanje gufata abanyeshuri babiri, ariko nyuma hagiye haboneka abandi bayirwara.

Ati “Muri iyi minsi rero dufunguye ni bwo umubare w’abanyeshuri wabaye nk’uwiyongeraho, namenye abandi babiri bo muri Segonderi bafashwe n’abandi babiri bo muri Primaire bafashwe.”

Uyu muyobozi avuga ko iyi ndwara ifata abana b’abakobwa, ariko ko abayirwaye bajya kwa muganga bagahabwa imiti, bagakira ndetse bakagaruka mu masomo.

Kibibi Anastase, umwe mu bafite abana biga muri iri shuri, avuga ko we na bagenzi be, bafite impungenge ko yaba ari imyuka mibi iri muri iki kigo.

Ati “Tudaciye ibintu ku ruhande ni abadayimoni pe! None se niba abaganaga bayipima ntibayibone ubwo se twavuga ko barwaye iki kindi?”

Umuyobozi w’Ibitaro bya Rwamagana byo ku Rwego rw’Intara, Dr. Placide Nshizirungu avuga ko ari ubwa mbere yumvise iyi ndwara, ndetse ko nta munyeshuri uraza kuyivuza.

Ati ”Nta makuru twaba twarabwiwe cyangwa se twaba tuzi y’uburwayi budasanzwe mu mashuri yo mu Karere kacu, gusa murakoze kuba mubitubwiye turahita tujyayo tubaze uko bimeze, dusure abo bana mu ngo zabo, hanyuma tumenye icyo gukora haba kubasuzuma, kubitaho kubaha inama y’icyo bakora kuko iyo umuntu agize uburwayi akaguma mu rugo  ntiyivuze icya mbere ntabwo biba ari byiza.”

Bivugwa ko iyi ndwara yo gutitira mu maguru ifata abana b’abakobwa, yigeze kubaho mu myaka yashize abatuarge n’abarera muri iri shuri rya GS Saint Jean Paul II Nawe bugasaba inzego z’ubuzima gutabara vuba.



Izindi nkuru wasoma

Nyabihu: Abajura binjiye mu kigo cya GS Kora Catholique bica inka urupfu rw’agashinyaguro.

Menya unasobanukirwa byimbitse n’indwara ya Malariya ikomeje kwiyongera mu Rwanda.

Abantu 11 bakomerekera mu mpanuka y’imodoka, harakekwa uburangare bwa shoferi.

Hari abakigowe n’imbereho y’ubuzima n’ibiciro ku masoko bikomeza kuzamuka ubutitsa.

Abantu 79 bamaze gupfa mu gihe abarenga 376 bamaze kwandura indwara itaramenyekana neza.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-14 14:59:05 CAT
Yasuwe: 55


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Hadutse-indwara-yamayobera-mu-kigo-cyishuri-iri-kwibasira-abakobwa-gusa-harakekwa-amadayimoni.php