English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Duroc ya 400kg yazanye impinduka mu bworozi bw’ingurube biciye mu ikoranabuhanga rishya

Mu gihe igihugu cy’u Rwanda gikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi bujyanye n’igihe, ingurube y’ingabo yo mu bwoko bwa Duroc ipima ibilo 400 ni imwe mu zagaragajwe nk’intandaro y’impinduka mu rwego rw’ubworozi bw’ingurube. Iyi ngurube iri kwerekanwa mu imurikabikorwa mpuzamahanga ry’ubuhinzi n’ubworozi rya 18 ribera i Kigali kuva ku itariki ya 18 kugeza kuya 27 Kamena 2025.

Duroc ni ubwoko buzwi ku rwego mpuzamahanga, butanga inyama zifite ubuziranenge kandi bukagira umuvuduko ukomeye mu mikurire. Ibyo bigira uruhare rukomeye mu kongera umusaruro ndetse no kunganira ubukungu bw’aborozi bato n’abaciriritse.

Nk’uko bivugwa na Olivier Mwitenawe, umuganga w’amatungo muri Ntarama Pigs Farm Ltd iherereye mu Karere ka Bugesera, iyi ngurube y’ingabo ya Duroc imaze gutanga doze 2,613 z’intanga-mugabo, zifashishijwe mu gusama no kuvuka kw’ingurube 6,968 mu gihe cy’imyaka ibiri n’igice.

Yagize ati “Iyi ngurube tuyigaburira ibilo bibiri by’ifunguro rifite intungamubiri zihagije, ikananywa litiro 15 z’amazi ku munsi. Twanashatse ubufatanye n’ikigo Zipline kugira ngo intanga zigerweho n’aborozi mu gihugu hose.’’

Yongeyeho ko Ntarama Pigs Farm Ltd, yatangiranye ingurube 10 mu mwaka wa 2017, imaze kugurisha izirenga 2,000. Muri Werurwe 2025, yatangije ibagiro rya kijyambere rifite ubushobozi bwo gutunganya ingurube 50 ku munsi, rigatanga inyama zujuje ubuziranenge.

Uretse Duroc, iyi sosiyete ikoresha n’ubwoko bwa Pietrain, bukura vuba kandi bukagera ku biro 500. Aborozi batangiye gutumiza mu mahanga n’ubwoko nka Landrace, Camborough na Large White, buzwiho kubyara piglets ziri hagati ya 18 na 22.

Jean Claude Shirimpumu, umwe mu borozi bo mu Karere ka Gicumbi, agaragaza ko inyungu z’ubworozi bugezweho zigaragara.

Yagize ati “Ingurube yanjye ya Landrace yabyaye piglets 22 nyuma y’uko nyitereye intanga ya kijyambere. Gahunda yo gutera intanga yatangiye kumpindurira ubuzima.’’

Intego ya Leta: Guhindura isura y’ubworozi bw’ingurube

Ubuyobozi bwa RAB buvuga ko u Rwanda rufite intego yo kongera umusaruro w’inyama z’ingurube uvuye kuri toni 22,839 mu 2023 ukagera kuri toni 31,144 mu 2029, bingana n’izamuka rya 36%. Ibi bizagerwaho hifashishijwe ikoranabuhanga ryo gutera intanga, kongera ibagiro n’aborozi ntangarugero.

Kubera indwara zahitanye ingurube nyinshi mu 2022/2023, nk’African Swine Fever, Leta ifite gahunda yo gukingira miliyoni zisaga 4 z’ingurube mu myaka itanu iri imbere. Ubu hagati ya 30% na 40% by’ingurube zororwa ni izigezweho. 

Ikoranabuhanga ryo gutera intanga riri kugenda rifata intera. Aborozi barenga 65% bamaze kuryitabira, naho Leta ishoramo miliyoni 150 Frw buri mwaka mu bikorwa birimo kugura ibikoresho, guhugura abatekinisiye no gutunganya intanga nkuko The New Times yabyanditse.

Gahunda y’imyaka itanu y’igihugu y’ubworozi bw’ingurube (2024–2029) yitezweho:

1.       Kwemeza aborozi 100 nk’abatanga intanga bemewe

2.       Gushinga amabagiro 10 n’inganda zitunganya inyama buri mwaka

3.       Gutangiza aborozi ntangarugero 1,000 mu gihugu hose

Ibi byose bigaragaza ko ingurube nka Duroc ya 400kg atari isanzwe, ahubwo ari igikoresho gikomeye mu rugendo rwo guhindura ubuzima bw’aborozi, kongera umusaruro no gushyira u Rwanda ku isonga mu bworozi bugezweho.

Nsengimana Donatien |Ijambo.net



Izindi nkuru wasoma

Duroc ya 400kg yazanye impinduka mu bworozi bw’ingurube biciye mu ikoranabuhanga rishya

Impinduka zikomeye muri Manchester United: Abakinnyi 8 b’ibikomerezwa bagiye gusezererwa

Ubu mfite intama n’abana bariga!– Abadipolomate banyuzwe n’impinduka za VUP muri Gicumbi

Impinduka mu ruzinduko rwari kuzahuza M23 n’impuguke za Loni

Perezida Tshisekedi yemeye ibiganiro na M23: Impinduka mu mvugo ye?



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-06-26 08:18:23 CAT
Yasuwe: 55


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Duroc-ya-400kg-yazanye-impinduka-mu-bworozi-bwingurube-biciye-mu-ikoranabuhanga-rishya.php