English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Evariste Ndayishimiye yatangaje ibyo abona ku insinzi ya Viadimil Putin

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yashimye Perezida Viadimil Putin ku intsinzi ishashagirana ndetse amwita umutegetsi ureba kure. Ndayishimiye ni umwe mu bategetsi bakomeje gutangaza ubutumwa bw’ishimwe, mu gihe hari n'abanenga iyo ntsinzi.

 Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi abinyujije kuri X yavuze ko “intsinzi ishashagirana” ya Putin isobanuye uburyo abaturage b’icyo gihugu bashyigikiye “ubutegetsi bwe bureba kure”.

 

Putin yatsinze amatora yo ku cyumweru ku bwiganze n’amajwi 87%, urebye nta gushidikanya kwari kuriho ko azatsindira manda ya gatanu.

Perezida Putin ntavugwaho rumwe ku isi, cyane cyane nyuma yo gutangiza intambara kuri Ukraine mu 2022.

Ku byerekanwa n’amatora, imbere mu gihugu cye aracyari umutegetsi ukunzwe cyane, ariko mu batamushyigikiye iyo indi nkuru.

Abarwanya ubutegetsi bwe bavuga ko ari umunyagitugu udatinya kwica mu kwikiza abatavugarumwe nawe.

Vuba aha bamushinje kwica Alexei Navalny wari ufunze, gusa we mu ijambo aherutse gutangaza yavuze ko ahubwo y’iteguraga kumurekura mu iguranwa ry’imfungwa, ko inkuru y’urupfu rwa Navalny nawe yamutunguye.

Uretse mu Burusiya, no mu mahanga ntabonwa kimwe, intsinzi ye mu matora n’ibirimo kuyivugwaho birabyerekana.

Putin ni Perezida w’u Burusiya kuva mu 2000 akaba yaratsindiye kuyobora iki gihugu muri manda ya gatatu ariko akaba yarahabwaga amahirwe kuko nta muntu utavuga rumwe n’ubitegetsi bwe bari bahanganye muri ayo matora.



Izindi nkuru wasoma

KABEZA TSS-RUTSIRO:ITANGAZO RYO KUGEMURA IBIKORESHO BISHIRA,IBYO MU BIRO, N'IBYO KURYA

Gen Mubarakh Muganga yihanganishije abakunzi ba APR FC abizeza insinzi 110%

Vital Khamere yashize hanze ibyo yaganiye na Tshisekedi nyuma yo kuva mu bitaro

Guverinoma yatangaje impinduka mu misoro mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2024/25

DRC yatanze ikindi kirego gishya ku Rwanda gitandukanye n'ibyo imaze iminsi irushinja



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-03-19 09:05:31 CAT
Yasuwe: 105


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Evariste-Ndayishimiye-yatangaje-ibyo-abona-ku-insinzi-ya-Viadimil-Putin.php