Evariste Ndayishimiye yatangaje ibyo abona ku insinzi ya Viadimil Putin
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yashimye Perezida Viadimil Putin ku intsinzi ishashagirana ndetse amwita umutegetsi ureba kure. Ndayishimiye ni umwe mu bategetsi bakomeje gutangaza ubutumwa bw’ishimwe, mu gihe hari n'abanenga iyo ntsinzi.
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi abinyujije kuri X yavuze ko “intsinzi ishashagirana” ya Putin isobanuye uburyo abaturage b’icyo gihugu bashyigikiye “ubutegetsi bwe bureba kure”.
Putin yatsinze amatora yo ku cyumweru ku bwiganze n’amajwi 87%, urebye nta gushidikanya kwari kuriho ko azatsindira manda ya gatanu.
Perezida Putin ntavugwaho rumwe ku isi, cyane cyane nyuma yo gutangiza intambara kuri Ukraine mu 2022.
Ku byerekanwa n’amatora, imbere mu gihugu cye aracyari umutegetsi ukunzwe cyane, ariko mu batamushyigikiye iyo indi nkuru.
Abarwanya ubutegetsi bwe bavuga ko ari umunyagitugu udatinya kwica mu kwikiza abatavugarumwe nawe.
Vuba aha bamushinje kwica Alexei Navalny wari ufunze, gusa we mu ijambo aherutse gutangaza yavuze ko ahubwo y’iteguraga kumurekura mu iguranwa ry’imfungwa, ko inkuru y’urupfu rwa Navalny nawe yamutunguye.
Uretse mu Burusiya, no mu mahanga ntabonwa kimwe, intsinzi ye mu matora n’ibirimo kuyivugwaho birabyerekana.
Putin ni Perezida w’u Burusiya kuva mu 2000 akaba yaratsindiye kuyobora iki gihugu muri manda ya gatatu ariko akaba yarahabwaga amahirwe kuko nta muntu utavuga rumwe n’ubitegetsi bwe bari bahanganye muri ayo matora.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show